Eddy Kenzo yasabye Leta ya Uganda kurekura Kizza Besigye

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe mu gihugu cya Uganda bavuye mu bihe by’amatora mu minsi mike itambutse bigasiga umwuka utari mwiza kuri Perezida Museveni watsinze amatora na bakandida bari bahanganye, ibyo byatumye umuhanzi Eddy Kenzo abwira Leta ya Uganda ko yarekura Kizza Besigye ubu uri muri gereza.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, uyu musore yashyizeho ifoto ya kizza Besigye ari nako yandika avuga ngo barekure kizza Besigye.
Nyamara ibyo ntibyashimishije na gato bamwe mu bayobozi ba Leta ya Uganda bibaza impamvu uyu muhanzi yivanze mu bya politiki kandi akaba agaragara ashyigikiye utavuga rumwe na Leta.
eddy-kenzo
Bitandukanye n’amatora yabaye mu 2011 aho Kenzo yagaragaye ashyigikiye Perezida Museveni mu ndirimbo ye yari igezweho “Stamina” byavuzwe ko iyi ndirimbo iri mu byatumye Museveni abona amajwi menshi.
Nk’uko bitangazwa na bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda, ngo ibyo bibaye mu gihe amatora yari yegereje bamwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Uganda bagiye bagaragara cyane bagendana na Museveni aho yabaga yagiye kwiyamamariza mu rwego rwo ku mwamamaza, gusa benshi ngo batunguwe no kubona icyamamare Eddy Kenzo atagaragaye muri abo bahanzi.
Aya magambo Eddy yanditse kandi ntiyababaje Leta gusa kuko n’umukunzi we Rema byamubabaje yibaza impamvu yatumye yandika ayo magambo kandi byari bizwi neza ko yari ashyigiye Museveni.
Rema kandi yiyongera ku bandi bahanzi barimo Bebe Cool na Radio bagize uruhare rukomeye mu kwamamaza Museveni binavugwa ko amajwi yabonye amenshi, ayakesha ibyo byamamare.
Perezida Museveni yari ahanganye n’abakandida 8 birangira ari we wegukanye uwo mwanya, gusa ntibivugwaho rumwe na bamwe mu bakandida bagiye bigaragaza cyane, aribo Amama Mbabazi na Kizza Besigye unemeza ko ariwe wegukanye amajwi menshi kurusha Museveni.
Ibyo abyemeza nyuma yaho yangiwe kujya ku biro by’amatora ngo yirebere ibyavuyemo ,ahubwo agashiduka yatawe muri yombi, akaza kwisanga ari muri gereza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *