Edouard Bamporiki yashyikirijwe ubushinjacyaha

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwamaze gushyikiriza ubushinjacyaha dosiye ya Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Bamporiki akurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indoke, RIB ikaba yamushyikirije ubushinjacyaha nyuma y’igihe akorwaho iperereza.

Ku wa 05 Gicurasi 2022 ni bwo RIB yatangaje ko yatangiye iperereza ku cyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo akurikiranweho.

Iperereza ryatangiye nyuma y’uko Perezida Paul Kagame yari amaze gufata umwanzuro wo guhagarika Bamporiki ku mirimo yari ashinzwe muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa RIB bwavugaga ko “Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranyweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.”

Uyu mugabo mu butumwa yanditse kuri Twitter ye tariki ya 06 Gicurasi, yemeye ko yakoze icyaha cyo kwakira indonke, anagisabira imbabazi Umukuru w’Igihugu.

Ati “Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”

Aya magambo Bamporiki yayanditse mu gihe yari afungiye iwe mu rugo, hakomeje iperereza ku byaha yakekwagaho.

Dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 7 Nyakanga 2022, hakaba hategerejwe ko agezwa imbere y’ubutabera.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Edouard Bamporiki yashyikirijwe ubushinjacyaha
    Turashima Leta y’urwanda ko idahwema kutubera maso!! Abantu nkaba bashakira inyongera mumaboko y’ abandi nukuri bajye bahanwa!! Abanyarwanda Aho twavuye nikure kandi habi, niba dushaka kugera kure kandi heza mureke urwayubyaye turuhe amaboko twirinde inda Nini.

  2. Edouard Bamporiki yashyikirijwe ubushinjacyaha
    Turashima Leta y’urwanda ko idahwema kutubera maso!! Abantu nkaba bashakira inyongera mumaboko y’ abandi nukuri bajye bahanwa!! Abanyarwanda Aho twavuye nikure kandi habi, niba dushaka kugera kure kandi heza mureke urwayubyaye turuhe amaboko twirinde inda Nini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *