EGAM (European Grassroots Antiracist Movement)ni ishyirahamwe ry’I Burayi rirwanya ibikorwa by’ivangura rishingiye ku moko. Kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 9/4/2016, bamwe mu barigize bari mu Rwanda kugira ngo bifatanye n’abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, banafashe mu kumenyekanisha ukuri kuri iyo jenoside.
Nyuma yo gusura inzibutso za Murambi na Bisesero no kuganira n’abantu batandukanye harimo abatangabuhamya bo mu Bisesero, kuri uyu wa gatatu tariki ya 6/4/2016, aba bashyitsi basuye ishyirahamwe AVEGA-AGAHOZO aho rikorera i Remera mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo.
Uhagarariye AVEGA-AGAHOZO, ishyirahamwe ry’abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, riharanira kwiteza imbere n’inyungu z’abanyamuryango baryo, yagejeje kuri abo bashyitsi imiterere y’iryo shyirahamwe n’ibikorwa by’ingenzi rimaze kugeraho cyane cyane mu gufasha abantu guhangana n’ihungabana, kwivuza, kubona aho baba no kwiga. Yishimiye ko Leta ibafasha muri byose, ubu bakaba babasha kwibuka kandi ntibaheranwe n’agahinda, ahubwo bagaharanira kwiyubaka.
Abari muri EGAM basuye n’ibikorwa by’abanyamuryango ba AVEGA-AGAHOZO. Aba bashyitsi bishimiye cyane ibyo u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umwe muri bo yagize ati: “nta masomo tuje guha abanyarwanda. Ahubwo twumiwe kubera uburyo babashije guhangana n’ibibazo ubu bakaba bamaze gutera imbere”. Ikindi bavuga, ni uko bazanywe no kumenya ukuri, kandi bagashaka ko kutazakomeza gucecekwa kugira ngo bahangane n’abakomeje guhakana no gupfobyaJenoside yakorewe Abatutsi.
Biteganyijwe ko kuwa gatanu mu gitondo bazasura na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com





