Ejo hazaza ha Tshisekedi muri politiki harareberwa ku kuntu azakemura ikibazo cya M23

Sangiza iyi nkuru

Ejo hazaza muri politiki ha perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo hashobora kugenwa n’urugamba igisirikare cye kirwana n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 abona ko zishyigikiwe na Leta y’u Rwanda, aho ngo intsinzi ye yazamura amanota ye.

Umutwe wa M23 wari waratsinzwe muri 2013 ariko wongeye kugaragara ndetse muri iyi minsi wateje impaka za ngo turwane muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyane cyane muri iki gihe amatora ari hafi mu mwaka utaha, kuko ikibazo cy’umutekano kizaba nk’imwe mu nsanganyamatsiko z’ingenzi mu kwiyamamaza.

Ni ikibazo gihatira Perezida Félix Tshisekedi kwigaragaza nk’umuyobozi w’ikirenga w’ingabo witeguye guhangana n’inyeshyamba zivugwa ko zishyigikiwe n’u Rwanda, ibyo rutahwemye guhakana, ndetse na none nk’umukandida perezida muri manda nshya ugomba kurengera imibereho, ubukungu, politiki, n’umutekano by’igihugu cye.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Jeune Afrique ivuga, ngo mu gihe kwamagana inkunga y’u Rwanda kuri M23 bihuriweho ku rwego rwa politiki ya Congo, abatavuga rumwe na Tshisekedi baramushinja kwegerana n’umubano ukabije na perezida w’u Rwanda.

Aho “dipolomasi ya gicuti” igarukira

Kuri ubu ngo kuguma ku butegetsi cyangwa kubuvaho kwa Perezida Tshisekedi byose birashoboka. Kugaruka kwa M23 kuramujyana, nk’umugaba w’kirenga w’ingabo, ku rugamba rushya.

Ubwo yageraga ku butegetsi mu 2019, yasezeranyije ko azarangiza ibikorwa by’imitwe myinshi yitwaje intwaro yibasiye uburasirazuba bw’igihugu. Nyuma y’imyaka ibiri, kugirango yongere ubushobozi bw’ingabo z’igihugu ngo zibashe gukubita inshuro inyeshyamba, yatangaje ko Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, aho umutekano muke ukomeje kugaragara, zizajya ziyoborwa n’abasirikare.

Nyuma y’iyubura rya M23 ariko, ubu hari impungenge z’uko azabyitwaramo n’uko azabisohokamo yemye. Abahanga bavuga ko M23 ifite ibikoresho byiza kurusha imitwe myinshi yitwaje intwaro ikorera muri Congo. Nk’urugero, inyeshyamba zirimo kugenzura umujyi w’ingenzi wa Bunagana, ndetse biravugwa ko ushaka no kwigarurira Rutshuru cyangwa Goma.

Byongeye kandi, ngo igaruka rya M23 ryaciye intege Perezida Tshisekedi kubera ko rigaragaza aho “diplomasi ya gicuti” yiyemeje kugirana n’ubutegetsi bw’u Rwanda igarukira, nubwo benshi mu Banyekongo n’abanyapolitiki babo batabyizera. Kumva “yaragambaniwe” n’u Rwanda, ngo Tshisekedi yisobanura avuga ko yahoraga ahitamo “kubaka ibiraro” bihuza Congo n’u Rwanda binyuze mu mibanire y’amahoro aho “kubaka inkuta”zibitandukanya.

Amahirwe ya politiki?

Ku rundi ruhande ariko nk’uko Jeune Afrique ikomeza ivuga, ngo nubwo bwose utera kutavugwaho rumwe kandi ntawushobora kubihakana, nta kintu na kimwe kivuga ko kugaruka k’umutwe wa M23 bitazavamo amahirwe ya politiki kuri Tshisekedi. Kubera ko ngo umubare munini w’Abanyekongo batemera imyifatire ibonwa ko iteye isoni kandi ko ari agasuzuguro k’u Rwanda, intsinzi y’Igisirikare cya Congo kuri M23 yatuma perezida akundwa cyane n’abaturage biyemeje gucana umubano n’u Rwanda.

Ngo nta kindi kitari intsinzi y’ingabo cyamuha amajwi ndetse kigatuma abaturage bibagirwa bicye yagezeho muri manda y’ imyaka itanu ugereranyije n’ibyo yabasezeranyije. Ngo nkuko buri wese abizi, ibibazo bikomeye mpuzamahanga bikunze gushimangira ubumwe bw’igihugu, ibyo bikaba byavamo, mu gihe cy’amatora, gushyigikira perezida, hatitawe kubyo yananiwe gukora.

Ubugambanyi

Igitekerezo kitari kimwe gusa mu maso y’abayoboke b’igitekerezo cy’ubugambanyi, cyemeza ko kongera kugaragara kwa M23 naby byaba byaraturutse ku masezerano y’ibanga hagati ya Kagame na Tshisekedi, ngo hagamijwe kwemerera uyu wa nyuma gutsinda M23 kugira ngo abatora bazongere kumugirira ikizere. Icyo bashingiraho? Ngo Perezida Kagame ntabwo yari gutamba amasezerano y’ubukungu yasinyanye na Tshisekedi afasha M23.

Ngo bikaba bigenda birushaho kugaragara neza ko Félix Tshisekedi ashobora, kubera intsinzi ya gisirikare kuri M23, guhindura, umutwaro w’ubugizi bwa nabi bukomeje mu burasirazuba bw’igihugu, mo inyungu za politiki mu gihe cy’amatora yo mu 2023. Ariko ikibazo ni, azabishobora? Ngo haracyari kare kubyemeza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *