Umuhanzi Robinson Fred Mugisha wamenyekanye nka Element mu mwuga wo gutunganya indirimbo mu Rwanda, yavuze ukuntu indirimbo ‘Kashe’ yari yarakoreye umukunzi bakaza gutandukana bikaba ngombwa ko ayisangiza Isi yose byumwihariko abari mu rukundo.
Kashe ni indirimbo yazamuye uyu musore ndetse akaba ari nayo yamwinjije mu muziki nyirizina nk’umuhanzi kuko yari asanzwe atunganya indirimbo z’abandi bahanzi bagiye batandukanye.
Uyu musore uri kubarizwa mu gihugu cya Kenya mu bikorwa byo kwamaza ibikorwa bye bya muzika, avuga ko Kashe yari indirimbo yaririmbiye umukunzi we maze baza gutandukana aho yahisemo guhita ayisohora.
Element yagize ati: “Ubwo nandikaga ‘Kashe’ nari nayihaye umukunzi wanjye muri icyo gihe kuko ubu ntakiri umukunzi wanjye, narayanditse sinashakaga kuyisohora nashakaga kuyimuha gusa.”
Agaruka ku kintu cyatumye asohora indirimbo kandi yari yarayikoreye umukunzi we, Element yavuze ko atari kureka indirimbo ngo igume aho kandi uwo yari yarayikoreye yari yarigendeye.
Yagize ati: “Ariko ubwo twatandukanaga naravuze, iyi ndirimbo sinayireka gutyo iyi ndirimbo ni nziza, mfata umwanzuro wo kuyigenera nk’impano buri umwe uri mu rukundo.”
Iyi mpano y’indirimbo yatanze yaje kwacyirwa neza n’abanyarwanda batari bake kubera ubuhanga yandikanwe ndetse n’uburyo icuranzemo neza binyura abari mu munyenga w’urukundo.
Ku bujyanye n’uwo mukunzi yari yarakoreye iyo ndirimbo, ntiyigeze agira byinshi amuvugaho gusa ahamya ko nubwo batandukanye bakiri inshuti bisanzwe.
Element yagiye avugwa mu rukundo na Miss Kellia Ruzindana gusa bombi nta n’umwe wigeze abyemeza aho bose bavuga ko ari ubucuti busanzwe. Kuri ubu uyu mukobwa akaba yiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


