1765438332821silvizo

Element yishyuye umuhanzi yari yaraririye utwe

Sangiza iyi nkuru

Hashize imyaka itatu umuhanzi Silvizo yishyuye Producer Element amafaranga 300,000 Frw kugira ngo amukorere indirimbo ye ya mbere muri Country Records.

Icyo gihe Element yakoraga muri iyo studio, kandi Silvizo yari afite icyizere ko ari intangiriro nziza mu rugendo rwe rwa muzika.

Nyamara uko imyaka yagiye ishira, ntihigeze habaho gutunganya iyo ndirimbo. Silvizo yakomeje kugerageza kuvugana na Element ngo amusubize amafaranga cyangwa akomereze ku mushinga bari bemeranyije, ariko bikomeza kwanga.

Ibi byatumye afata icyemezo cyo kubishyira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ibimenyetso by’amafaranga yahaye Element n’uko hashize imyaka itatu ategereje. Yavuze ko n’igihe cyose bikomeza, yiteguye no kwitabaza inzego za Leta kugira ngo abone ubutabera.

Nyuma yo gushyira aya mashusho hanze, ibintu byahise bihinduka. Element yabonye ibyo Silvizo yashyize kuri internet, ahita amuhamagara amwishyura amafaranga yose yari yamuhaye.

Silvizo yavuze ko ikibazo cyarangiye neza, ko nta makimbirane asigaye hagati yabo, ndetse ko Element yamusabye imbabazi avuga ko yaburaga umwanya wo gutunganya indirimbo bari bumvikanye.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *