Burundi: Usanganwa amashusho y’urukozasoni (pornography) uhita ufungwa imyaka 5

Polisi y’u Burundi irihanangiriza abaturage ku gukurikiranywa n’amategeko nibasangwa bafite amashusho cyangwa amafoto y’urukozasoni muri telefone zabo, nk’uko biteganywa n’itegeko ryo mu 2022 rikumira ihohoterwa ryo kuri murandasi. Ibi byatangajwe na Dr Lt Col Nkurikiye, impuguke mu byaha bikorerwa kuri internet, mu kiganiro yatanze ku banyamakuru i Bujumbura. Yasobanuye ko kubika pornography mu gikoresho cy’ikoranabuhanga, […]
Abasirikare b’u Burundi bacyihishe mu misozi miremire basubukuye ibitero ku Banyamulenge

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko hari abasirikare b’Abarundi bacyihishe mu misozi miremire yo muri Kivu y’Amajyepfo, ndetse bakaba bubuye ibitero ku banye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi batuye mu gace ka Minembwe. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane yavuze ko “mu gihe abasirikare benshi b’Abarundi bamaze gusubira mu gihugu cyabo, […]
Yolande Makolo yikomye uwari uhagarariye E.U muri RDC

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, kuri uyu wa Kane, itariki 11 Ukuboza 2025, yamaganye imvugo y’uwari uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, agaragaza ko niba atumvaga ibibazo biri mu karere akwiye kugenda. Umuyobozi w’Intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi muri DRC, Nicolas Berlanga Martinez, yarangije ubutumwa bwe bw’imyaka […]
U Burundi bwatakambiye M23 ngo ibuhe abasirikare babwo yafashe mpiri, ibuha amabwirizaÂ

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko iki gihugu giherutse kohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo intumwa zo kuganira n’umutwe wa AFC/M23, kugira urekure abasirikare ba kiriya gihugu wafatiye ku rugamba ndetse unemerere gutaha mu mahoro abaheze mu misozi miremire ya Uvira. Abayobozi bakuru bane bo mu gisirikare cy’u Burundi ni bo baherutse […]
Ingabo z’u Burundi ziri muri Congo zirenga 20,000: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ingabo z’u Burundi ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zamaze kurenga 20,000. Umukuru w’igihugu yabitangaje ku wa Kane tariki 11 Ukuboza, ubwo yari amaze kwakira indahiro y’abayobozi baheruka kwinjira muri Guverinoma, iya Dr. Charles Murigande uheruka kugirwa umusenateri ndetse n’iy’abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire. Perezida Kagame yakomeje ku masezerano […]
Musanze: Wa musaza umaze imyaka 2 asembera kubera igiti yaguze ahanze amaso umucamanza

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza, rwaburanishije urubanza ruregwamo abantu umunani bashinjwa kugira uruhare mu gutuma umusaza witwa Ngirumpatse Ildephonse wo mu murenge wa Muko atakaza ahari iwe, kuri ubu akaba amaze imyaka ibarirwa muri itatu asembera. Abaregwa uko ari umunani barimo abakurikiranweho ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe […]
Gen. Sejusa avuga ko atangazwa no kuba u Rwanda iteka ruhambirwa kuri M23

Gen. (Rtd) David Sejusa aravuga ko atangazwa no kumva iteka M23 ishyirwa mu kwaha k’u Rwanda nk’aho abo Banyekongo bavuga ikinyarwanda cyangwa abandi bafatanyije nta mpamvu bafite barwanira. Ibi Gen. Sejusa yabitangaje kuri uyu wa Kane, itariki 11 Ukuboza 2025 abinyujije kuri X, aho yanagaragaje ko Leta ya Kinshasa ntidahindura imyifatire uburasirazuba bwa Congo buzahinduka […]
Ifatwa rya Uvira ryateje umwiryane muri politiki ya RD Congo

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 10 Ukuboza, kwinjira kw’inyeshyamba za M23 mu Mujyi wa Uvira (Kivu y’Amajyepfo), bikomeje gutera kutavugwaho rumwe muri politiki ya Congo. Mu gihe bamwe bashyigikiye ko imishyikirano yatangira vuba kugira ngo hirindwe gukomeza ikibazo cy’umutekano, abandi barasaba ko abayobozi babibazwa. Juvénal Munubo, umukada w’Ihuriro riri ku butegetsi, Union sacrée, akaba […]
Gen. Byamungu wa M23 yahumurije abasirikare b’u Burundi bihishe muri Uvira

Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi mu mutwe wa AFC/M23, Général de Brigade Bernard Maheshe Byamungu, yasabye abasirikare b’u Burundi bihishe mu mujyi wa Uvira kuhava bagasanga imiryango yabo. Ni ubutumwa uyu musirikare yatanze, nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza AFC/M23 yigaruriye uriya mujyi wa kabiri muri Kivu y’Amajyepfo, […]
Masisi: Habaye imirwano ikaze nyuma y’igitero cya wazalendo kuri AFC/M23 i Bitongi

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 10 Ukuboza, havuzwe imirwano ikaze, i Bitongi, ku birometero 3 uvuye i Kalembe muri Gurupoma ya Bashali Mokoto muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru atandukanye ava muri ako gace agera kuri ACTUALITE.CD avuga ko inyeshyamba za Wazalendo zagabye igitero ku birindiro by’inyeshyamba za AFC / […]
Element yishyuye umuhanzi yari yaraririye utwe

Hashize imyaka itatu umuhanzi Silvizo yishyuye Producer Element amafaranga 300,000 Frw kugira ngo amukorere indirimbo ye ya mbere muri Country Records. Icyo gihe Element yakoraga muri iyo studio, kandi Silvizo yari afite icyizere ko ari intangiriro nziza mu rugendo rwe rwa muzika. Nyamara uko imyaka yagiye ishira, ntihigeze habaho gutunganya iyo ndirimbo. Silvizo yakomeje kugerageza […]
Uwahoze ari Perezida wa Bolivia yatawe muri yombi nyuma y’amezi 2 avuye ku butegetsi

Kuri uyu wa Gatatu, Luis Arce wahoze ari Perezida wa Bolivia yatawe muri yombi mu rwego rwo gukora iperereza kuri ruswa yaba yarafashe igihe yari minisitiri w’ubukungu. Ifungwa rya Arce rije nyuma y’ukwezi kumwe gusa avuye ku butegetsi kandi hashize amezi atarenze abiri umukandida bari bahanganye, Rodrigo Paz, atsinze amatora yo mu Kwakira. Igikorwa cy’amatora […]
AFC/M23 yemeje iyicwa ry’umukada wayo warasiwe i Goma

Kuri uyu wa Kane, ihuriro rya AFC/M23 ryemeje iyicwa ry’umukada waryo, Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru muri Congo yarasiwe mu muhanda i Goma kuri uyu wa Gatatu, itariki 10 Ukuboza 2025. Magloire Paluku Kavunga wari ufite imyaka 58, wavutse ku itariki ya 12 Ukuboza 1966, avukira i Butembo, yari umuntu uzwi cyane mu muco mu […]
Nyanza: Ubujurire bwa Murekezi bwagombaga gutangira bwimuriwe mu 2026

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo urubanza rwa Murekezi rwagombaga gutangira kumvwa mu mizi, ariko umwunganira yasabye igihe cyo gutegura urubanza. Urugereko rw’Urukiko Rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rukaba rwasubitse urubanza Vincent Murekezi yajuririyemo igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe n’urukiko Gacaca rwa Huye nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside. Vincent Murekezi yari […]