Kuri uyu wa Kane, ihuriro rya AFC/M23 ryemeje iyicwa ry’umukada waryo, Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru muri Congo yarasiwe mu muhanda i Goma kuri uyu wa Gatatu, itariki 10 Ukuboza 2025.
Magloire Paluku Kavunga wari ufite imyaka 58, wavutse ku itariki ya 12 Ukuboza 1966, avukira i Butembo, yari umuntu uzwi cyane mu muco mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Yari umunyamakuru, umwanditsi, umusizi, umucuranzi, umunyarwenya, ni nawe washinze Radio Kivu 1, igitangazamakuru gikomeye muri ako karere.
Uyu wari wegereye wa Corneille Nangaa, yari yarabaye umujyanama mu by’umuco n’ubuhanzi muri Minisiteri y’umuco ya Congo mbere yo kwinjira muri AFC / M23 nyuma yo gukora nk’umuyobozi mukuru muri minisiteri.
Muri Nyakanga 2024, Magloire Paluku yakatiwe urwo gupfa mu rubanza rwaburanishijwemo na Corneille Nangaa n’abandi 24 baburanishijwe mu Rukiko rwa Gisirikare rwa Gombe. Bakurikiranyweho ibyaha by’intambara, ubuhemu, no kugira uruhare mu nyeshyamba mu burasirazuba bw’igihugu.
Izina rye ryagaragaye ku rutonde rw’abaregwa 25, hamwe n’uwahoze ari Perezida wa CENI, Corneille Nangaa, n’abayobozi benshi ba AFC / M23.
AFC/M23 ivuga ko nyuma y’icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, iperereza ryatangiye kugirango havumburwe abihishe inyuma y’ubwo bwicanyi, mbere yo kwihanganisha ihuriro ryose ndetse n’umuryango wa Magloire Paluku.



