20251211_110034

Gen. Byamungu wa M23 yahumurije abasirikare b’u Burundi bihishe muri Uvira

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi mu mutwe wa AFC/M23, Général de Brigade Bernard Maheshe Byamungu, yasabye abasirikare b’u Burundi bihishe mu mujyi wa Uvira kuhava bagasanga imiryango yabo.

Ni ubutumwa uyu musirikare yatanze, nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza AFC/M23 yigaruriye uriya mujyi wa kabiri muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kuwirukanamo Ingabo zirimo iz’Abarundi.

Ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza, Ingabo za AFC/M23 ziyobowe na Gen. Byamungu zinjiye ku mugaragaro muri Uvira.

Uyu musirikare wari kumwe na Lt. Col Willy Ngoma uvugira igisirikare cya AFC/M23, mu butumwa yatangiye muri uriya mujyi ni uko Ingabo z’u Burundi ziwihishemo zemerewe gutaha mu mahoro.

Ati: “Ndasaba abasirikare b’Abarundi bakihishe mu mazu gusohoka bagasubira mu gihugu cyabo. Nta kibazo na kimwe dufitanye n’Abarundi, bagomba gusubira iwabo bagasanga imiryango yabo.”

Byamungu yunzemo ati: “Ikindi ku bakiri mu misozi na bo nibamanuke. Turabizeza ko tuzabafasha gusubira iwabo mu mahoro. Ikindi nta kibazo dufitanye n’abaturage b’u Burundi, turi abaturanyi kandi tuzahora turi bo.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *