49363252362_c6efa5a102_c-1

Nyanza: Ubujurire bwa Murekezi bwagombaga gutangira bwimuriwe mu 2026

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo urubanza rwa Murekezi rwagombaga gutangira kumvwa mu mizi, ariko umwunganira yasabye igihe cyo gutegura urubanza. Urugereko rw’Urukiko Rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rukaba rwasubitse urubanza Vincent Murekezi yajuririyemo igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe n’urukiko Gacaca rwa Huye nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside.

Vincent Murekezi yari yarakatiwe adahari mu 2008 n’urukiko Gacaca rw’Umujyi wa Butare, ubu ni Umujyi wa Huye, igihano cy’igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside, igihano yajuririye.

Vincent Murekezi yinjiye mu cyumba cy’iburanisha cy’Urugereko rw’Urukiko Rukuru rukorera i Nyanza mu masaha ya mugitondo, ari kumwe n’umwunganira Me Kagame Kimonyo Alex, abanza gusuhuza bacye mu bo mu muryango we bari mu cyumba cy’urukiko.

Me Kagame Kimonyo Alex yasobanuye ko dosiye ya Murekezi ari nini cyane, ko bimusaba igihe cyo kuyitegura neza kugira ngo yinjire mu rubanza mu mizi.Urukiko rwatanze amezi abiriyo kwitegura urubanza rukazatangira ku itariki ya 17 Gashyantare 2026.

Vincent Murekezi yashinjwe kuba ku isonga ry’ubwicanyi mu Mujyi wa Butare aho buvuga ko yagaragaye atanga amabwiriza kuri za bariyeri.

Murekezi yari umucuruzi ukomeye muri Malawi aho yari amaze imyaka 19 ndetse ngo akaba yari yaramaze kubona n’ubwenegihugu bwaho.

Yoherejwe mu Rwanda hakurikijwe amasezerano hagati y’ibihugu byombi yo guhererekanya abacyekwaho ibyaha, nyuma yo kugerageza inzira zose zo mu rwego rw’ubutabera asaba ko atakoherezwa mu Rwanda.

Inzego z’ubutabera z’u Rwanda zivuga ko Murekezi icyo gihe yari aje kubanza kurangiriza muri gereza yo mu Rwanda igifungo cy’imyaka ine (cyaburagaho imyaka ibiri) yakatiwe na Malawi ahamijwe ibyaha bya ruswa, ariko ko yanashakishwaga n’u Rwanda kubera uruhare acyekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *