Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza, rwaburanishije urubanza ruregwamo abantu umunani bashinjwa kugira uruhare mu gutuma umusaza witwa Ngirumpatse Ildephonse wo mu murenge wa Muko atakaza ahari iwe, kuri ubu akaba amaze imyaka ibarirwa muri itatu asembera.
Abaregwa uko ari umunani barimo abakurikiranweho ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite ndetse no kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko.
Ni ibyaha bishingira kuri cyamunara yakozwe mu myaka ibiri ishize igasiga ahari kwa Ngirumpatse w’imyaka 71 y’amavuko hagurishijwe muri cyamunara.
Intandaro yatumye Ngirumpatse agurishirizwa umutungo ugizwe n’ubutaka bwarimo inzu ebyiri ndetse n’ibikoni, ni ibiti bitatu yaguze na mugenzi we witwa Ntarindi Assiel uri muri bariya umunani baregwa. Ni ibiti byari biherereye mu mudugudu wa Bushubi, akagari ka Mbizi mu murenge wa Kimonyi.
Muri 2020 ni bwo yabiguze abitanzeho Frw 10,000.
Mu iburanisha ryabaye ku wa Kane, hasobanuwe ko nyuma yo kugura ibyo biti, kimwe muri byo cyaje gutwarwa n’umuhungu wa Ntarindi witwa Ntagisanimana Etienne na we uri mu barezwe muri urwo rubanza, kuko yavugaga ko se yakigurishije nyamara cyari icye.
Icyo gihe byabaye ngombwa ko Ngirumpatse yiyambaza ubuyobozi kugira ngo yishyurwe icyo giti cye, maze butegeka uwari wakimugurishije kumuha Frw 13,000 nk’indishyi.
Nyuma y’aho byabaye ngombwa ko Ntagisanimana na we arega se umubyara amushinja kuba yari yamugurishirije igiti, birangira abunzi bo mu kagari ka Mbizi bategetse uwo mugabo kuriha umuhungu we Frw 25,000.
Umuhungu wa Ngirumpatse witwa Barayavuze Jean Paul waburanye mu cyimbo cy’umubyeyi we, yasobanuriye umucamanza ko nyuma yo kwishyurwa ku neza na se muri Mata 2021, Ntagisanimana byarangiye aciye ruhinga ajya no kurega Ngirumpatse mu kagari ka Cyogo ko mu murenge wa Muko yari atuyemo kubera cya giti; ibyasize umutungo w’uyu mukambwe utejwe cyamunara.
Usibye Ntarindi n’umuhungu we, mu baregwa hanarimo uwitwa Ngayubwiko Jean Marie Vianney wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyogo warezwe kuba yarakiriye ikirego kitari mu ifasi ye nta bubasha abifitiye, kandi cyari cyarakemuwe n’indi nteko y’abunzi bo mu kandi kagari.
Barimo kandi Hagenimana Augustin wari umwanditsi wa Komite y’abunzi bo mu kagari ka Cyogo baciye urubanza rwabaye intandaro yo kuba umutungo wa Ngirumpatse utezwa cyamunara, Wibabara Fidèle wari Perezida wa Komite y’abunzi ndetse n’uwitwa Nzabanita wari umwunzi; bose bakaba baregwa kuba baraciye urubanza
Harezwe kandi umuhesha w’inkiko witwa Me Uwamahoro Rose wakoresheje cyamunara n’uwitwa Bazimaziki waguze uwo mutungo.
Me Uwamahoro yarezwe kuba yarifashishije abunzi bo mu kagari ka Cyogo, uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako na Bazimaziki bakavuga ko uyu wa nyuma yegukanye umutungo wahawe agaciro ka Frw 900,000 nyamara harishyuzwaga Frw 35,000; byongeye bakagaragaza ko Bazimaziki yakoze ipiganwa kandi yarawupiganiye ari umwe nyuma yo kwifashisha izindi nshuti ze enye.
Uwamahoro kandi ngo yavuze ko yatanze amatangazo ya cyamunara kandi nta yigeze atanga.
Muri uru rubanza by’umwihariko hagarutswe ku buhamya umutangabuhamya witwa Mpamyabigwi Alphonse yahaye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) avuga ko iyo cyamunara yabaye mu buryo bw’amanyanga, ndetse ko Uwamahoro ubwe yabihanangirije kuzagira uwo babwira ko cyamunara yabaye iminsi 15 itarashira, mu rwego rwo kwirinda ko ubutabera bwashoboraga kuyitesha agaciro.
Yabwiye RIB ati: “Uwamahoro na Claude batwihanangirije ko nta wugomba kubimenya kugeza nyuma y’iminsi 15, kandi ko n’inyandiko zigaragaza ko ipigana ryabaye atazazitanga mbere y’iyo minsi 15 kuko hagize ubivuga nyiri uguterezwa cyamunara yabikurikirana ubutabera bukayitesha agaciro. Ibyo ni byabaye kugeza bavuze ko Bazimaziki ari we wayegukanye, gusa njye nkurikije ibyahakorewe iyo cyamunara yakozwe mu buryo bw’uburiganya.”
Kuri Bazimaziki, abarega babwiye urukiko ko we yakoze icyaha cyo kwemera kwifashishwa na Uwamahoro na Ngayubwiko muri cyamunara y’umutungo wa Ngirumpatse Ildephonse, nyamara atarigeze apiganwa.
Abunzi bo mu kagari ka Cyogo bo barezwe kuba barakoresheje inyungu zabo bwite, biciye mu kuba barakemuye ikibazo cyari cyarakemuwe n’indi nteko, ibirenze ibyo Ntarindi yari yaramaze gukemura ikirego hanyuma bagahindikira bagakemura ikindi nyamara batarigeze banagera aho ikiregerwa bahaye agaciro kiri.
Abaregwa ubwo bahabwaga umwanya wo kwiregura, Ntarindi yireguye ko igiti Ngirumpatse avuga kiri muri 5 yari yari yaramugurishije, avuga ko n’ubwo cyari mu mbago yakirishye.
Umuhungu we Ntagisanimana we yavuze ko atemera ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gushaka inyungu z’umurengera yarezwe.
Yavuze ko Ngirumpatse akigura na se igiti yageze mu ishyamba rye asanga igiti cye cyatemwe, ariko kuko yari atazi uwagitemye bikarangira agitwaye. Nyuma ngo Ngirumpatse yaje kumurega, undi amusubiza kujya kureba uwari wamugurishije.
Ngayubwiko we yahakanye icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, kuko inshingano ze ari ukwakira ibibazo by’abaturage.
Yavuze kandi ko nta bimenyetso by’uko icyo kibazo cyari cyarakemuwe yari afite, na cyane ko Ngirumpatse wari watanze ikirego atigeze abimusobanurira.
Me Uwamahoro na we yavuze ko atemera ibyo aregwa, ndetse ko nta n’amategeko yishe, kuko urwo rubanza rwaciwe mu mbonezamubano.
Yavuze ko cyamunara yabayeho ndetse Bazimaziki wayitsindiye ari we wamwihamagariye.
Bazimaziki na we yavuze ko icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya aregwa atacyemera, kuko nta kintu cy’undi yihesheje. Yavuze ko yabonye amatangazo ya cyamunara ajya gupiganwa, agize amahirwe aratsinda.
Wibabara Fidele yavuze ko nta makosa we n’abunzi bagenzi be bakoze, kuko Ngirumpatse nta kimenyetso yigeze abagaragariza
Yavuze kandi ko ikibazo cyakemuwe mu kagari ka Mbizi gitandukanye n’icyo muri Cyogo, kuko hamwe hakemuwe ikibazo cy’igiti ahandi hagakemuka icy’ubwature.
Hagenimana we yavuze ko baburanishije urwo rubanza kubera ababuranyi bombi ari abo mu kagari ka Cyogo.
Abajijwe icyo ashingiraho avuga ko icyo kubazo kitari cyarakemuwe, Hagenimana yavuze ko nta bimenyetso bigeze babona.
Undi mwunzi witwa Nzabanita na we yashimangiye ko iby’urubanza rwa Ngirumpatse na Ntagisanimana rwacuriwe muri Mbizi batabimenye.
Umunyamategeko w’abaregwa yisunze ingingo z’amategeko, yavuze ko abarega nta bikorwa byerekana ko ibyaha abakiliya be bashinjwa byabayeho, uko byakozwe n’ingingo z’amategeko abihana.
Yavuze ko kuba Ngirumpatse yaraguze na Ntarindi igiti nta wabimuhatiriye, ikindi kuba yaribeshye akagurisha igiti cy’umuhungu we atari abigambiriye.
Uyu kandi yasobanuye ko amafaranga Ntarindi yaciwe aturuka ku byo Ntagisanimana yatakaje ndetse n’umwanya yatakaje.
Uyu munyamategeko kandi yavuze ko abunzi nta makosa bakoze, kuko Ngirumpatse ari we wabanje kurega kandi uwo yaregaga bari batuye mu kagari kamwe.
Yavuze kandi ko Ngirumpatse ubwo yireguraga atigeze agaragaza ko ikibazo cye kitigeze gikemurwa muri Mbizi, kuko Ngirumpatse atigeze ahaburanira.
Yunzemo ko niba abunzi baranakoze amakosa Ngirumpatse yakabaye yarabareze ku bunzi bo ku murenge, gusa we akaba atarigeze abikora; kugeza urubanza ruhindutse itegeko.
Kuri Me Uwamahoro Marie Rose warezwe kwihesha inyungu z’umurengera, yavuze ko nk’umuhesha w’inkiko nta nyungu yigeze yihesha.
Yavuze kandi ko uwo muhesha w’inkiko yatanze amatangazo ku kagari no kuri radiyo, bityo ko ibikorwa yakoze nta gikorwa kigize icyaha kirimo.
Me Icyitegetse Godelive wunganira uruhande rw’abarega ubwo yahabwaga umwanya, yashimangiye ko n’ubwo abaregwa bavuga ko imanza zatumye Ngirumpatse atakaza urugo rwe zitandukanye, imanza zombi ari zimwe ndetse ko umwanzuro wafashwe wari ushingiye ku giti.
Yavuze ko Ntarindi na Ntagisanimana ari “umukino bakinnye” wo kubyaza inyungu muri Ngirumpatse.
Yavuze kandi ko n’ubwo urubanza rwo muri Mbizi rwiswe urwo kwatura igiti, urwo rubanza rwashingiye ku giti Ngirumpatse yaguze, ndetse mu mwanzuro w’urubanza izina rye rikaba rigaragara.
Akomoza ku bunzi baciye urubanza rutari mu bubasha bwabo, yashimangiye ko bitumvikana uko abantu bahuguwe bakiriye ababuranyi bitwaje ko ari abo mu ifasi yabo kandi bari barahawe amakuru n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbizi y’uko urwo rubanza rwaciwe.
Kuri Ngayubwiko, yavuze ko nk’umuyobozi ari umugaragu w’itegeko, bityo ko ibyo avuga bidashinga mu gihe umwanzuro w’urubanza rwaciwe ugaragaza ko Ntagisanimana ari we wareze bitandukanye no kuba abaregwa bireguye ko Ngirumpatse ari we wareze.
Mu gihe abaregwa bavuga ko batakabaye bararezwe mu rubanza nshinjwabyaha, Me Icyitegetse yavuze ko Ngirumpatse yahisemo kujya mu nshinjabyaha kuko umuntu ari we uhitamo inzira y’amategeko ashaka.
Yashimangiye kandi ko Me Uwamahoro Marie Rose wahakanye gukora amanyanga muri cyamunara yayinjiyemo “kubera ko yari afite kashi mpuruza.”
Yavuze ko umutangabuhamya Mpamyabigwi Alphonse ubwe yemereye RIB n’ubushinjacyaha ko Uwamahoro na Bazimaziki bakoze amanyanga , ndetse ko uyu yemeza ko Uwamahoro ubwe yabasabye ko babigira ibanga; ibisobanura ko bari bazi ko ibyo barimo ari uburiganya.
Yunzemo ati: “Niba baragurishije 900,000 yagombaga kuvamo 35,000, ayasigaye ko Ngirumpatse atigeze ayahabwa yagiye he? Ikindi ko Ngirumpatse afite andi masambu, iyo bitaba kumushakamo inyungu z’umurengera no kumubyiniraho, kuki bahisemo kumugurishiriza amazu atatu?”
Uyu yasabye urukiko kuzasuzumana ubushishozi ubuhamya bwatanzwe na Mpamyabigwi.
Me Ndikubwimana Aimable na we wunganira Ngirumpatse yavuze ko ibyakozwe n’abaregwa ari “ibihimbano mu mugambi wo kumvisha” Ngirumpatse, ashimangira ko ibyakorewe umukiliya we ari “ubugome”.
Yavuze ko bakoze igenagaciro bagasanga umutungo watejwe cyamunara ufite agaciro ka Frw miliyoni 15 nyamara ukaba waragurishijwe Frw 900,000.
Muri uru rubanza hanahawe ijambo ubushinjacyaha, busaba urukiko kuzasuzuma ibimenyetso by’abarega, rwazasanga ibyo abaregwa bashinjwa ari ukuri rukabahamya ibyaha.
Biteganyijwe ko umwanzuro w’uru rubanza uzasomwa ku wa 8 Mutama 2026.


