Umuziki nyarwanda ukomeje kuzamura ibendera mu ruhando mpuzamahanga, cyane cyane binyuze mu bahanzi n’aba-producer barimo gutanga umusanzu ukomeye. Muri bo, Element yongeye kwandika izina rye, aho yahawe igihembo cy’ishimwe “African Super Star” mu birori bya ODA Awards byabereye muri Ethiopia.
Ni intsinzi ikomeye imushyira mu rwego rw’abahanzi bateza imbere umuco n’ubuhanzi bwa Afurika, haba mu bikorwa byabo bya buri munsi n’imishinga y’ubugeni. Amashusho yashyizwe hanze yerekana Element ahabwa iki gihembo mu ijoro ryo kuwa 9 Ukuboza 2025.
ODK Awards yatangiye imyaka umunani ishize igamije gushimira impano zavaga mu Burasirazuba bwa Afrika. Ariko uko igihe cyagiye gitambuka, urwego rw’ibi bihembo rwaragutse, ruhinduka mpuzamahanga, ruhabwa abahanzi baturuka imihanda yose y’umugabane.
Ku nshuro ya 9, ibi bihembo byahawe icyerekezo gishya n’izina rishya “ODA The African Award,” bigamije gushimira abahanzi bose bafasha muguteza imbere imyidagaduro, imyambarire n’umuco muri Afurika.
Mu birori byabereye Addis Ababa, Element yegukanye kimwe mu bihembo bikomeye, nk’umuhanzi/producer wagize uruhare rufatika mu kugeza umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Nubwo amaze imyaka mike mu muziki, Element yakoze ibihangano byagiye bimenyekana ku rwego mpuzamahanga, akorana n’abahanzi bakomeye kandi abakunda umuziki bakamubonamo intsinzi y’Afurika, aho kuba iy’u Rwanda gusa.


