EPEMR:Uwari Bishop wa Kigali yagarutse muri ADEPR,icyamugaruye kigirwa ibanga

Sangiza iyi nkuru

Bishop Hagenimana Anastase wayoboraga Diyoseze y’Umujyi wa Kigali yamaze gusezera mu itorero rya EPEMR agaruka mu itorero rya ADEPR yahozemo ariko icyamugaruye yakigize ibanga.
Anastase Hagenimana mbere yuko ajya muri EPEMR yahoze mu itorero rya ADEPR aho yari umuntu usanzwe udafite inshingano mu Itorero ariko akaba yarakundaga gukora imirimo yo gusenga n’ivugabutumwa mu buryo butandukanye .

bwiza.com
Bishop Hagenimana Anastase yari umuyobozi wa Diyoseze y’umujyi wa Kigali

Mu kiganiro yagiranye na bwiza.com Bishop Hagenimana Anastase yemeje amakuru yuko yamaze gusezera mu itorero rya EPEMR yari arimo nk’umuyobozi wa Diyoseze y’umujyi wa Kigali aho ku munsi wejo kucyumweru Tariki ya 24 Mata 2016 aribwo ygarutse mu itorero rya ADEPR Kanombe Paruwasi ya Kabeza aho yahagaze imbere yiteraniro akavuga ko agarutse mu itorero rye yahozemo
Ubwo umunyamakuru yamubaza icyaba gitumye agaruka yavuze ko ntanakimwe kibiteye ahubwo yabikoze ku impamvu ze bwite ndetse ntanabyinshi yabivugaho,gusa avuga ko ashimira abayobozi be babanye mu itorero rya EPEMR ku inama bamuhaye n’impanuro ndetse ashima abakirisito yari ayoboye anavuga ko atabatereranye basigaranye n’abayobozi bakuru ba EPEMR ariko we akaba agiye kwibera umuntu usanzwe mu itorero rya ADEPR yahozemo.
bwiza
Umuvugizi wa EPEMR mu Rwanda Archibishop Paul Kamuzinzi

Bwiza.com yashatse kuvugana n’Umuvugizi wa EPEMR Archibishop Paul Kamuzinzi ku umurongo wa Telephone igendanwa ngo agire ibyo atangaza kuri aya makuru yuko Bishop Anastase yaba yavuye mu itorero ayoboye isanga Telefone ye itariho.
Bishop Hagenimana Anastase ni muntu ki?
Bishop Hagenimana Anastase ni umugabo wubatse ufite umwana umwe akaba atuye mu mugi wa Kigali, yakirijwe mu itorero rya ADEPR muri 1994 arikuriramo akoramo imirimo itandukanye harimo kuririmba, Anastase yize ishuri rya Bibiriya ndetse aba umuyobozi w’Abaririmbyi muri Paruwasi ya Karembo ho muri Ngoma (Kibungo) aho mu 2005 yaje kuba Mwarimu (Umuvugabutumwa) umuyobozi w’umudugudu ariko kuko yari umusore yaje kubihagarika nyuma yaho.
bwiza.com
yari umwe mu bayobozi ba EPEMR

Umwaka wa 2014 yavuye mu itorero rya ADEPR ajya muri EPEMR ahita agirwa umushumba wa Paruwasi ya Nyarugenge,aho yaje kuva ajya kuba umushumba wa Paruwasi ya kicukiro muri 2015 yaje kuba umushumba (Bishop)wa Diyoseze y’Uburasirazuba ahakurwa tariki ya 25 Ukwakira 2015 nibwo yasengewe ku umugaragaro ku inshingano ya Bishop ahita ahabwa kuyobora Diyoseze y’Umujyi wa Kigali muri EPMR yari ifite Abakirisito bagera kuri 900
Itorero EPEMR rimaze imya isaga itatu ritaremererwa gukorera mu Rwanda ryagiye rihura n’inzitane z’ibibazo bitandukanye birimo kubuzwa gusenga no guterana kugeza aho baje kwandikira inzego zitandukanye basaba kurenganurwa,bakaba barageze naho bandikira Umukuru w’Igihugu bamusaba kubarenganura.
Niki kihishe inyuma yiri sezera?
Ubutaha tuzabagezaho ikiyishe inyuma yibi bibazo biri kuvugwa mu itorero rya EPEMR, dore ko amakuru agera kuri bwiza.com avuga ko iri torero ryiyunze kurindi ryitwa Agape Blessing iyi ikaba ivugwa nki imwe muntandaro izatuma benshi mubasengera cyangwa abashumba bo muri EPEMR bashobora kuvamo bakerekeza ahandi kuko bivugwa abashumba bakuru ba EPEMR bafashe uyu mwanzu wo kujya kwisungana kuri Agape Blessing batabanje kubyemeranyaho nabo bayoboranye ibintu bishobora kuba byarakomerekeje benshi mubayoboke ba EPEMR.
Kanda hano usome inkuru yo kwimikwa kwa Bishop Anastase
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com
 
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *