EPR: Igiterane ‘Ndatuma nde? 2017’ cyatumiwemo Abanyarwanda bose

Sangiza iyi nkuru

Igiterane ngarukamwaka ‘Ndatuma nde? 2017’ kigiye kubera i Rubavu, kitezweho kuzahindura imitima n’umubiri kuri benshi bazitabira.
Umuyobozi wa EPR (à‰glise presbytérienne au Rwanda), Rev Dr. Pascal Bataringaya, mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 7 Kanama 2017, yatangaje ko itorero abereye umuyobozi ryateguye igiterane ngarukamwaka kizahuriramo Abanyarwanda n’abandi baturutse hirya no hino ku isi, kiswe “ Ndatuma nde?”

EPR 33
Rev Dr. Pascal Bataringaya

Yavuze ko iki giterane cyateguwe hagamijwe kwigisha abantu kwakira agakiza bakizera Yesu, ariko abamaze kukakira bakigishwa mu bundi buryo butandukanye bubafasha kwiteza imbere.
Agira ati : “Ndatuma nde? Yashyizweho mu rwego rw’itorero hagamijwe kuvuga ubutumwa kugirango abatarakira agakiza bakakire, ariko na none n’abamaze kwakira agakiza baba barasubiye inyuma na bo barongera bagasubira mu bihe byiza.”
Yakomeje avuga ko iki giterane gihuriramo n’ibyiciro bitandukanye: abana, urubyiruko, abagore, abagabo n’abakuze, aho bose bahabwa amahugurwa muri ibi byiciro bafashwa kuba abakirisito bateye imbere kandi bijyanye n’ijambo ry’Imana mu buryo bw’umubiri n’umwuka.
44
Rev. Musabyimana Bienvenu

Rev. Musabyimana Bienvenu ufite mu nshingano ‘Ndatuma nde?’ avuga ko ijya gutangira hari hagamijwe gushaka uburyo itorero ryakomeza gukura mu byiciro bitandukanye birimo gukura mu ubwinshi, gukura mu bwiza ‘kuba umukirisito w’intangarugero’, gukura mu buryo bw’ubukungu ‘kugira uruhare mu kwibeshaho’, kubeshaho itorero no kugira uruhare mu kubeshaho igihugu.
Yemeza ko kuva ‘Ndatumande’ Yatangira muri 2013 yatanze umusaruro ushimishize ku Itorero kuko hari benshi mu bakirisito bagarutse mu bihe byabo byiza bakongera guhembuka abandi na bo bakakira umwami Yesu .
Ati: “Umusaruro warabonetse abantu benshi baravuguruwe bagaruka mu bihe byiza, abandi barenga 1200 bakira agakiza, si ibyo gusa kuko abantu batandukanye mu byiciro byinshi barimo urubyiruko ruturutse hirya no hino ku isi rwarahuguwe kandi tugenda tubona umusaruro uva muri za Presbytery zigize itorero rya EPR, aho hagiye hagaragara ubuhamya bwa benshi.
Igiterane ‘Ndatuma nde? 2017’ kizatangira tariki ya 10- 13 Kanama mu karere ka Rubavu aho kizajya kibera kuri Sitade umuganda .
EPR 5
Rev. Musabyimana Bienvenu mu ikiganiro n’abanyamakuru

Hatumiwemo abigisha batandukanye barimo Rev. Dr. Akimana Gabriel, Rev. Prof.Musemakweli Elisee, Rev. Dr. Bataringaya Pascal. Abavugabutumwa bazagaragaramo ni Rev. Musabyimana Bienvenu , Rev. Umurutasate Jean Nepomuscène, Dr. Byiringiro Samuel , Rev. Dr. Nagaju Muke. Hazaririmbamo amakorali n’abaririmbyi bazava mu matorero atandukanye.
Insanganyamatsiko y’iki giterane muri uyu mwaka (2017), “Nimuguma muri njye, amagambo yanjye akaguma muri mwe , musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa “ Yohana 15:7.
EPR 2
Perezida wa EPR Rev. Dr. Pascal Bataringaya mu ikiganiro n’abanyamakuru

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kayiranga Mecky/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *