Umunyarwanda aciye agahigo ka Guiness World Record nyuma yo kumara amasaha 51 akina Cricket adahagaze, aho yabaga yemerewe iminota 5 gusa mu isaha yo kuruhuka no kunywa amazi.
Uyu musore witwa Dusingizimana Eric w’imyaka 29 y’amavuko yatangiye guhatanira guca aka gahigo kuwa 11 Gicurasi, akaba agejeje kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi mu masaha ya saa tanu z’amanywa. akaba azahembwa akayabo ka miliyoni y’amadorali avuga ko kimwe cya gatatu cyayo azayatangaho inkunga yo kubaka stade ya mbere ya Cricket mu Rwanda.


Ese ninde watekerezaga ko agahigo ka Guiness World Record ka mbere kazacibwa n’Umunyarwanda kazava mu mukino wa Cricket? Dusingizimana Eric abaye Umunyarwanda wa Mbere uciye agahigo ka Guiness World Record, akaba akwiye gushimirwa no kubera urugero urundi rubyiruko rugahora ruharanira kwesa imihigo no guhesha ishema igihu cyabo nk’uko uyu musore abigenjeje.
Minisitiri w’umuco na siporo, Uwacu Julienne amaze kubwira abanyamakuru ko uyu musore azagenerwa igihembo n’igihugu nk’umuntu uhesheje ishema u Rwanda mu mukino wa Cricket ku isi.
Reba Amafoto:


Â
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com






