Eric Adams wahoze ari captain mu gipolisi yatsindiye kuba Meya w’Umujyi wa New York nyuma yo gutsinda mu matora umurepubulikani, Curtis Sliwa, bari bahanganye.
Adams ugiye kuba umwirabura wa kabiri uyoboye umujyi wa mbere munini kurusha iyindi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabanje gutsindira guhagararira ishyaka ry’Abademokarate mu matora y’ibanze nyuma yo kugaragaza ko atazarebera imyitwarire idahwitse y’abashinzwe gutuma amategeko yubahirizwa (abashinzwe umutekano).
Ubutumwa bwe ku byaha n’ubunararibonye bwe nk’uwahoze ari umupolisi ariko byatumye umurepubulikani bari bahanganye, Curtis Sliwa, abigenderaho mu kumugabaho ibitero nk’uko byatangajwe na Al Jazeera.
Adams yavuze ko yahohotewe n’abapolisi akiri umwana muto azira kunyura ahantu atemerewe, ariko ubwo yabaga umupolisi yakunze kunenga imyitwarire mibi ya bagenzi be cyane cyane akavugira abapolisi birabura bagenzi be ndetse akamagana akarengane.

Eric Adams wabaye Meya wa New York
David Norman Dinkins wapfuye mu Ugushyingo umwaka ushize niwe wabaye umwirabura wa mbere wabaye Meya wa New York, ndetse na Meya w’106 uyoboye uyu mujyi kuva mu 1990 kugeza mu 1993.
Biteganyijwe ko Eric Adams azatangira inshingano ze ku itariki ya 1 Mutarama 2022 asimbura Michael “Mike” Rubens Bloomberg .


