ESA iravuga ko inkari z’abantu zizafasha abatuye isi kubasha gutura ku kwezi

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’Uburayi gishinzwe ubushakashatsi ku by’isanzure (ESA) cyatangaje ko mu minsi iri imbere inkari z’umuntu zishobora kuzahinduka igikoresho cy’ingenzi kizafasha isi gushyira mu bikorwa gahunda yo gutura ku mubumbe w’ukwezi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’iki kigo bwerekanye ko ikinyabutabire kiba mu nkari z’abantu wongeyeho ibindi binyabutabire bitandukanye byiganjemo ibiva mu bwoko bw’ubutaka buba ku kwezi (lunar regolith) bishobora kuzafasha abantu kuba kuri uyu mubumbe.

ESA ivuga ko ikinyabutabire kiba mu nkari (urea) kizifashishwa cyane mu gucagagura ibibumbe bya hydrogen, ndetse bikanagabanya ururenda rw’ayo matembabuzi azaba yashyizwe hamwe bikazafasha kugabanya amazi muri iyo mvange. Ibi bizavangwa n’ifu yakomotse ku butaka bwo ku kwezi maze bikorwemo ibikoresho by’ubwubatsi bikomeye bizatuma byoroshya ingendo zagorana zijya gushaka ibikoresho ku isi.

Umuyobozi w’ikigo European Space Agency (ESA) Marlies Arnholf avuga ko ubu bushakashatsi bwakozwe ku nkari ari ingirakamaro , kuko abantu tuzifata nk’umwanda nyamara zishobora kubyazwa umusaruro zigakora ikintu gikomeye cyafasha ikiremwamuntu kuzaba kuri uyu mubumbe.

Ubusanzwe nibura buri munsi mu masaha 24 umuntu asohora umwanda w’inkari uri hagati ya litiro 1 na litiro 1.5 , mu bihugu bitandukanye ku isi uyu mwanda ukoreshwa mu nganda ukorwamo ifumbire cyangwa ukanifashishwa mu zindi nganda zikora imiti ariko umwinshi ni upfa ubusa kuko atari ibihugu byose bibasha kuwutunganya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *