Bibiliya ivuga ko igisubiza kuri iki kibazo ari “YEGO”, abayoboke ba kristo bemerewe kwinezeza ndetse kutabikora bishobora kuba icyaha, ariko ikirenze kuri iki gisubizo abantu bakwiye kumenya uburyo kwinezeza bya gikirisitu bikorwamo.
Abantu benshi batekereza ko kkwinezeza binyuranyije n’imico y’abashaka kujya mu ijuru, iyi myumvire yaba ari ubuyobe, incuro nyinshi bibiliya yagiye yemerera abantu kwishimisha no kunezezwa n’ubuzima Imana yabahaye ku buntu,Ntabwo Imana yaba yaratanze ubuzima ngo ihindukire ibuze abo yabuhaye kubunezererwamo.
[ad id=”44145″]
1 Abatesalonike 1:16 haranditse ngo “Mwishime iteka,” icyakora ku murongo wa 7 harongera hakanavuga hati “musenge ubudasiba,” 18 “mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.” Abafilipi 4:4 “Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti “Mwishime!”
Aya masomo yo haruguru arahagije ngo igisubizo kubibazaga ko abakirisitu bakwiye kubaho bameze nk’abaheranwe n’agahinda (ibyo bamwe bita gutwaza Imana ibitabo) si umuco wo gushyirwa imbere.
Ariko rero n’ubwo abakirisitu bemerewe kwinezeza, ibi si ukubemerera kujya mu ngeso mbi z’ab’isi nk’ubusinzi, ubusambanyi, kwiyandarika n’ubundi bukozi bw’ibibi bukomeje kwaduka muri iyi minsi y’imperuka.
Ijambo ry’Imana rivuga ko abana bayo bakwiye kugaragaza itandukaniro n’abantu bataramenya Imana, nonese niba umukirisitu ari we wabaye nya mbere mu kujya koga yambaye ubusa, kujya mu tubyiniro tw’ab’isi, no kunywa ibiyobyabwenge ubwo uzaba urusha iki abatazi Imana?
[ad id=”44145″]
N’ubwo Imana yemerera abayoboke bayo kwinezeze hari ikintu kimwe cy’ingenzi basabwa kwitwararika mu kunezerwa kwabo.
Icyo kiboneka mu Umubwiriza 12:1 “Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore b wawe , iminsi mibi itaraza n’imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti “Sinejejwe na byo.”
Mu gihe Abakirisitu batangiye ibikorwa byo kwinezeza baba basabwa kwizinukwa, Matayo 16:24 “Maze Yesu abwira abigishwa be ati “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire,”
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com


