IGISUBIZO: Igihe bakoreye imibonano mpuzabitsina mu kibuno ntabwo bashobora kubyara. Nta muyoborantanga ubaho cyangwa se inzira iyo ariyo yose yahuza umwenge w’ikibuno n’aho intangangore iba iri kugirango intanga ngabo zihanyure zijye guhura n’intangangore aho iba yibereye.
Gusa, hari abakobwa cyangwa se abagore usanga bakorera imibonano mpuzabitsina mu kibuno hamwe n’abagabo babo, cyangwa se abo bamaranye igihe, babyita ko ari uguhindura uburyo bakoragamo imibonano mpuzabitsina. Hanyuma bakajya babivanga no kugera aho bagahindura bakayikora uko bisanzwe. Icyo gihe uwo mugore ashobora kubyara, ariko asama inda ari uko yakoze imibonano mpuzabitsina ku buryo busanzwe.
Ku bijyanye n’ingaruka z’umugabo uyikorera umugore cyangwa se undi mugabo mu kibuno, usanga akenshi ari ingaruka zo mu mitekerereze (psychologique), aho ashobora gushiduka iyo mibonano ariyo imushimisha kurusha ikozwe ku buryo buisanzwe.

Gusa nanone, cyane cyane iyo ataramenyera, aba afite ibyago byinshi byo kuba yakomereka igitsina cye, cyane cyane ko aba ahatana no kukinjiza ahantu hakomeye.
Ikindi ni uko mu kibuno haba hari imyanda myinshi igomba kuhasohokera. Uyu mugabo afite ibyago byinshi yo kwandura izindi ndwara zo mu gitsina kandi zidasanzwe zinazwi, ku buryo no kuzivura byagorana. No kwandura agakoko gatera Sida twabonyeko kuriwe byoroshye cyane mu gihe uwo bayikora yanduye kuko gukomereka nabyo byoroshye.
Hari n’ikindi kibazo cy’umuntu urimo gukorerwa iyi mibonano mpuzabitsina yo mu kibuno. Ubusanzwe aho umwanda usohokera haba udutsi dufasha umuntu kuba yakwihangana ntajye ku musarani igihe ashatse kwituma, akaba yarindira akanya gato kandi bikamukundira.
Umuntu ukorerwa imibonano mpuzabitsina yo mu kibuno kenshi rero ngo yaba ashobora gucika utwo dutsi, bityo aho kwituma bimufatiye bikaba ngombwa ko abikorera ahongaho kuko kurindira umwanya biba bitakimukundira. Ugasanga utwo dutsi two ku kibuno dusigaye tumurya, kwicara bikamugora.
Mu kibuno ni hamwe kandi ku mugabo no ku mugore, yaba umugabo wakorewe imibonano mu kibuno n’undi mugabo, yaba umugore wayikorewe mu kibuno n’umugabo, bose bashobora kugerwaho n’iki kibazo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com


