Ese amatorero n'amadini avuga iki ku gutandukana kw'abashakanye?

Sangiza iyi nkuru

Abapasiteri bavuga ko umugabo wasezeranye n’umugore we kubana akaramata imbere y’Imana gutandukana ari ikidashoboka, ariko hakurikijwe amategeko ya Leta ho birashoboka kandi biranemewe.

Ibi ni ibyagarutsweho mu mahugurwa arimo kubera mu karere ka Muhanga kuva ku wa Kane tariki ya 24 Kanama 2017, yateguwe na World vision akaba agenewe abapasiteri, barasabwa kuba bafite ubumenyi ku mategeko kugirango banabashe kubanisha benshi babagana banabasobanurira amategeko abagenga.

Past. Nkubito Protogene wo mu itorero rya ADEPR, avuga ko kuba abakirisito babana bageza igihe imibanire yabo ikaba mibi, ubusanzwe ngo babagira inama yo kwihanganirana bakaba bakomeza kubana mu mahoro birinda kubangamirana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Agira ati “ubundi twebwe nk’abakirisito gutandukana ntibyemewe, iyo bibayeho biba ari impanuka, kuko Bibiliya ivuga ko umugabo n’umugore bakwiye kubana akaramata, gusa biramutse bigaragaye ko abashyingiranwe bananiranye bakifuza gutandukana hakurikijwe amategeko ya Leta batandukana ariko wa muntu watandukanyijwe n’amategeko twebwe ntitwongera kumusezeranya, Bibiliya ntiyemera amasezerano abiri, yakomeza akaba umukirisito ariko ntiyongera gusezerana”.

Me Mujawamariya Dativa, umwe mu banyamategeko bahuguraga, na we avuga ko bibaye byiza umugabo n’umugore bashakanye bagumana bakihanganirana ariko iyo byanze bagomba gukurikiza icyo itegeko ry’umuryango rivuga mu ngingo yaryo ya 218, ivuga ko abashakanye bananiranye bagomba gutandukanywa imbere y’amategeko.

Ati “ubusanzwe abapasiteri ni abantu bahura n’abantu benshi kandi bumvwa cyane, kubahugura ku mategeko agenga umuryango cyane cyane arengera umugore n’umwana ni ingenzi kuko twagiye tubona ingero nyinshi z’ingo zagiye zinanirana ariko bagakomeza kubana umwe ahohoterwa ariko badasobanukiwe amategeko yabarengera.

Abapasiteri rero bagomba kujya babasobanurira amategeko ndetse igihe babagannye bakamenya uko babagira inama ariko banabereka icyo amategeko avuga”.

Me Mujawamariya avuga ko ubusanzwe usanga abagore n’abana aribo baharenganira, mu kurengera uburenganzira bwabo rero ngo abapasiteri ntibakwiye kwigisha kuri Bibiliya gusa ahubwo bakwiye no kumenya amategeko agenga umuryango.

Aya mahugurwa bitaganyijwe ko azamara iminsi 3, yitabiriwe n’abapasitoro bo mu matorero atandukanye akorera mu karere ka Muhanga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Wambayinema Marie Jeanne/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *