Ese Buhari ashobora kwiyongera ku rutonde rw’abaperezida bapfuye bakiri mu mirimo?

Sangiza iyi nkuru

Impuha zikomeje kuvugwa hirya no hino ku buzima bwa perezida wa Nigeria, Buhari na perezida wa Algeria Bouteflika zatumye benshi muri Afurika basubiza amaso inyuma bibuka abakuru b’ibihugu bagera ku 10 bapfuye bakiri mu mirimo yabo.

1 . Micheal Sata, wahoze ari perezida wa Zambia

Micheal Sata niwe mukuru w’igihugu uherutse kwitaba Imana akiri mu mirimo ye. Yapfuye ku myaka 77 azize uburwayi hatamenyekanye ubwo ari bwo aho yari mu gihugu cy’u Bwongereza kuwa 28 Ukwakira 2014. Nyuma yo gutorwa kwe mu 2011, havuzwe byinshi ku kuzahara kw’ubuzima bwe, aza kugeraho amara igihe kirekire atagera mu biro biza kurangira yitabye Imana nyamara umuvugizi we yari yarakomeje gutangaza ko ubuzima bwe bwifashe neza.

18017856_303

2. Meles Zenawi, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia

Meles Zenawi yitabye Imana muri kanama 2012 aguye mu gihugu cy’u Bubiligi ku myaka 57 nawe hakaba haratangajwe ko yazize infection. Yayoboye Ethiopia imyaka 21 muri rusange, aho yayiboye nka perezida kuva mu 1991 kugeza mu 1995, akongera kuyiyobora nka minisitiri w’Intebe kuva mu 1995 kugeza mu 2012. Azwiho kuba ari we watangije demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi, ariko na none akaba azwiho kuba yarakoreshaga imbaraga z’umurengera mu guhosha imyigaragambyo y’abaturage bo mu bwoko bwa Oromia mu majyaruguru y’igihugu.

15673669_303

3. John Atta Mills, wahoze ari perezida wa Ghana

John Atta Mills nawe yitabye Imana mu 2012 aguye iwe mu rugo nyuma y’imyaka 3 gusa ageze ku butegetsi yagiyeho mu 2008. Ku butegetsi bwe, ngo yakoze impinduka mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho y’abaturage byatumye yari atangiye gushimwa ku rwego mpuzamahanga.

16122251_303

4. Bingu wa Mutharika, wahoze ari perezida wa Malawi

Perezida Mutharika kimwe na bagenzi be babanje yitabye Imana muri Mata 2012 azize ikibazo cy’umutima wamufashe agapfa nyuma y’iminsi 2 ku myaka 78. Mu myaka 8 yamaze ku butegetsi, yakoze impinduka muri politiki z’ubuhinzi no mu bijyanye no kwihaza mu biribwa, ariko aza gutangira gutererwa icyizere ubwo abaturage bigabizaga imihanda bakigaragambya bamagana indege yaguze miliyoni 14 $.

15810937_303

5. Malam Bacai Sanha, wahoze ari perezida wa Guinea Bissau

Ni umuyobozi wa kane wapfuye mu 2012, akaba yarahitanywe n’indwara ya diabetes aguye mu bitaro byo mu Bufaransa ku myaka 64. Mu gihe cye, yakunze kugarizwa n’uburwayi akajya aba mu bitaro umunsi umwe undi akaba ari mu biro kugeza byanze burundu.

15656581_303

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

6. Moammar Kadhafi, wari umuyobozi wa Libya

Moammar Kadhafi wari umuyobozi wa Libya yitabye Imana nyuma yo kwicwa n’inyeshyamba zarwanyaga ubutegetsi bwe mu 2011. Yapfuye afite imyaka 69, ariko imyaka myinshi yamaze ku isi akaba yarayimaze ari perezida wa Libya yategetse imyaka 42 yose. Yafashe ubutegetsi ahiritse ubwami, habaho kumeneka amaraso menshi. Yakuwe ku butegetsi n’Impinduramatwara yo mu bihugu by’Abarabu yiswe mu Cyongereza ” Arab Spring “.

17412984_303

7. Umaru Musa Yar’Adua, wahoze ari perezida wa Nigeria

Umaru Yar’Adua yitabye Imana ku myaka 58 mu 2011 amaze imyaka 3 ku butegetsi. Kwiyamamaza kwe mbere yo kujya ku butegetsi ngo nako kwagiye kurangwa no kubura kwe rimwe na rimwe aho yagombaga kwiyamamariza bikavugwa ko afite ibibazo by’uburwayi. Nyuma yo gutorwa muri Mata 2007, ubuzima bwe bwarushijeho kumera nabi birangira yitabye Imana.

18337064_303

8. Joao Bernardo Vieira, wahoze ari perezida wa Guinea Bissau

Bernardo Vieira yitabye Imana yiciwe mu gihugu cye muri Werurwe 2009 ku myaka 69 y’amavuko. Yabaye umuyobozi wa leta y’iki gihugu imyaka 31 yose hamwe, aho mu 1978 yabaye Minisitiri w’Intebe akaza gufata ubutegetsi mu 1980, agakomerezaho nka perezida imyaka 19.

37662843_303

9. Omar Bongo, wahoze ari perezida wa Gabon

Omar Bongo yitabye Imana muri Kamena 2009 azize kanseri yo mu mara ku myaka 72. Ni umwe mu bakuru b’ibihugu muri Afurika bategetse igihe kirekire mu mateka ndetse akaba umwe mu bari baramunzwe na ruswa, aho bivugwa ko yari yarigwijeho imitungo nyamara abaturage babayeho nabi mu gihe Gabon ari kimwe mu bihugu bikungahaye kuri peteroli.

5020231_303

10. Lansana Conte, wahoze ari perezida wa Guinea

Nyuma y’imyaka 24 ari ku butegetsi, Lansana Conte yaje kwitaba Imana mu 2008 azize indwara itaratangajwe ku myaka 74. Kuva muri mata 1984 kugeza ubwo yitabaga Imana mu Ukuboza 2008, niwe wari perezida wa kabiri wa Guinea kuva igihugu cyabona ubwigenge. Nubwo yakunze kugarizwa n’uburwayi agakunda kujya ajya kwivuza hanze, ntibyamubujije gutsinda amatora inshuro 3 zose.

37669643_303

Dusubiye inyuma gato, ikibazo cy’ibura rya perezida Muhammadu Buhari kuri uyu wa Kabiri ushize cyateje impaka ndende mu nteko ishinga amategeko, aho bamwe mu badepite batemeraga gukoreshwa ijambo uburwayi bavuga ku mpamvu Buhari ari mu Bwongereza kuva kuwa 19 Mutarama, aho bamwe bavugaga ko arwaye yagiye kwivuza, mu gihe abandi bavugaga ko yagiye mu kiruhuko cy’uburwayi.

 
Src:DW
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *