Ese délivrance ntishobora kuzavamo amayeri yo gushaka gusambanya abagore n’abakobwa?

Sangiza iyi nkuru

Uko igihugu kivuduka mu iterambere ni nako amatorero agenda yiyongera, ari nako abatekamutwe nabo biyongera bitwikirije ijambo ry’Imana rimwe na rimwe bagamije indonke no gushimisha imibiri yabo.
Mu nsengero nyinsho rero za gikiristo usangamo imvugo utapfa gusobanurikirwa udasanzwe uzigeramo, ngaho kuvuga indimi zidasanzwe, abandi bagasobanura, ariko ijambo “délivrance” ryo rikaba akarusho.
Ugenekereje, ubundi délivrance cga derivuransi rikoreshwa nko mu gihe umuntu aboshywe n’imyuka mibi, agasengerwa akabohoka, mu mvugo za kera mu muco gakondo bavugaga ko umuntu yahumanye, noneho agahabwa umuti wo kumuhumanura cyangwa se agakorerwaho indi mihango.
Ubu rero ubuhamya butangwa n’abagore cyangwa abakobwa benshi bagana izi nsengero umuntu yakwita iz’inzaduka cyangwa ibyumba by’amasengesho, usanga benshi bavuga ibyo bahuriyemo nabyo, bati deliverance yari inkozeho pe, yarinsenyey,…
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu ni umukobwa w’imyaka 23, avuga urwo yaboneye mu cyumba cy’amasengesho, bamukorera delivuransi, akaza kwisanga ageze kure hafi yo gusambanywa.
Ati: “Yanjyanye mu cyumba cyagenewe amasengesho, hasi ni imikeka na tapi nziza z’imyenda, ambwira kwatura ibyaha, nagerageje kubivuga… arangije araransengera mu ndimi nyinshi akamfata umutwe akawucugusa, ubwo mama aho yari yicaye muri salon, telefone ye yahise isona, arasohoka yanga kudusakuriza, ajya hanze avugira kuri telefone akanya kanini,… ubwo pasiteri arakomeza, ancugusa umutwe, akamanuka akankomanga mu mugongo.
Huuu! Naje gutungura numva arimo kumfata amabere, abanza kuyafata ayafata cyane nkagirango ni ibisanzwe nkuko yakoraga mu mugongo no mu mutwe, agezaho noneho asesekamo akaboko akajya akora ku moko buhoro buhoro avuga ngo dayimoni sohoka, dayimoni sohoka, mu izina rya Yesu,…
Ibyo gusenga nabivuyemo numva ubwoba buranyishe cyane, ndahagira n’amarira atangira kuza, agezaho noneho aranyiyegereza ku buryo budasanzwe, ijwi rye rirahindura akavuga nkurimo kongorera ariko anyongorera mu matwi, avuga ibintu byinshi, avuga ngo aho winjiriye niho ugomba gusohokera (dayimoni).
Mama avuye kuri telefone hanze agarutse mu nzu nibwo nagaruye agatima ndamwiyaka kuko yari atangiye no kunkabakaba ku kibero n’ahandi, numva ibyo gusenga bishobora guhinduka ibindi(…).
Uyu mukobwa avuga ko nyuma uyu mu pasiteri yamutumye amazi mu gacupa ka NIL amubwira ko azayamwuhagiza ngo ibyaha bishye, ngo imivumo n’imyuka mibi yose ikazamushiramo, ariko ngo yatinye gusubirayo dore ko yari yabonye ko nta kindi kitari ugushaka kumusambanya.
Uretse ubu buhamya bw’uyu mukobwa wemeye akaganira na Bwiza.com, usanga hari ingero nyinshi z’abapasiteri bateye uko, umubiri ukabarusha imbaraga, ijambo ry’Imana bakarihinduramo ibindi by’ibyaha.
Hari inkuru zagiye zitambuka mu binyamakuru bitandukanye byo hanze aho pasiteri muzima asaba abakiristo b’abagore kuza mu rusengero batambaye amakariso n’amasutiye ngo nibwo umwuka wera winjira neza muri bo.
Undi nawe ugasanga arasoma mu kanwa abagore n’abakobwa, cyangwa kubarigata mu gitsina ababwira ko arimo kubavanamo iyo myuka ngo iba yarinjiriye aho aba asoma.
Kubaha imiti yica udusimba (insecticide) ababwira ngo uwo muti nugera mu nda urica iyo myuka yose mibi, ndetse bakanongeraho ko ari Imana yabitegetse, iyo Mana koko itegeka pasiteri kunywesha abakiristo isabune cga ibindi byica ubuzima, koko ubwo iyo aba ari Imana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu Kinyarwanda baca umugani ngo “Umukobwa aba umwe agatukisha bose”, ariko nzi ko iyi nkuru hari abo irakebura, kandi niba nawe uri mu murongo nk’uko kizwa cyangwa werure ube umupagani nk’abandi bose ureke koreka imbaga.
Si ubwa mbere humvikanye inkuru y’umupasitera wafashwe asambana n’umugore w’abandi cyangwa umukobwa, ibi bijya bibaho mu Rwanda si igitangaza, ariko birakwiye ko tujijuka tukamenya igiti n’ibuye.
délivrance, ikorwe mu buryo bwa gikiristo nk’uko na bibiliya ibivuga, naho kuzana irari ry’umubiri mu ntama z’Imana oya, igihe kizagutamaza ku Karubanda.
Wowe usomye iyi nkuru igusigiye iki? Ese wowe ntabwo waba waraguye mu mutego nk’uyu? Igitekerezo cyawe kirakenewe ngo cyubake sosiyeti, Gira icyo uvuga ku byo umaze gusoma.

del
Uwo ni pasiteri wasengeraga abakiristo abakandagira

south-africa1
images
Pasiteri wasengeraga abantu abakandagiraho/Afurika y’Epfo

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *