Umuryango w’umuhanzi Diamond Platnumz ukomeje kumushyira ku gitutu umusaba kongera kubana na Zari Hassan, umugore babyaranye kabiri nyuma bakaza gutandukana.
Nyuma yo gushwana kwabo kwabaye ku wa 14 Gicurasi 2018, Zari yagiye avuga byinshi kuri Diamond, amushinja kumuca inyuma, kugaragaza ko ari umukene usambana n’abakobwa baciriritse, kumwita imbwa y’iwe,…
Igikomeje kwibazwa na benshi, ni uburyo aba bombi bashobora kongera kubana nyuma y’ibi bitutsi byose n’ubwo umuryango usaba uyu muhanzi kongera kubana n’uyu mugore.

Sanura Sandra Kassim, uyu ni nyina wa Diamond, agira ati “Zari azi gufata umugabo neza akumva atekanye, ni n’umugore uzi neza uburyo bwo kwita ku buzukuru banjye, Prince Nillan na Tiffah”.
Ibi ntibyaciriye aha, kuko na mushiki wa Diamond, Esma agira ati “Zari ni umugore utagereranywa, ni umugore uzi gushyira ibintu ku murongo mu nzu, twifuza y’uko yagaruka i Madale, twiteguye kumuha ikaze”.
Aya magambo yo kurata ubwiza Zari, bakomeje kuyavuga nyuma y’indirimbo ‘Iyena’ Diamond yashyize hanze, aho mu mashusho yayo Diamond akorana ubukwe na Zari.
Ni amashusho yagiye akora abantu benshi ku mutima, abafana bakavuga ko ubukwe bwakozwe mu mashusho bwari bukwiye gukorwa ari ubukwe bwa nyabwo, bagashima Zari, aho bamwe banagaragaza ko bakunze iyo ndirimbo kubera we.
Umwe mu bafana witwa Naidinah yagize ati “Diamond azi icyo kubaha umugore bivuze, kabone niyo waba ufite amafaranga menshi ariko ubaye utubaha ntacyo byaba bivuze, umugabo nyawe ntabwo asuzugura umugore wamubyariye abana, ndebye iyi video kubera uruhare umunyamideli Zari afitemo.
Umubano urimo kugenda uzuka gahorogahoro:
Muri iki cyumweru nibwo hatangajwe mu binyamakuru bitandukanye inkuru ivuga ko Diamond yageneye Zari impano, uyu mugore na we atangaza amagambo aryohereye ashimira uyu mugabo we.

Ubwo Diamond yamaraga gushyira iyi ndirimbo ‘Iyena’ hanze, yahise yerekeza mu Bwongereza mu birori bya ‘One Africa Music Festival’; mu gukubukayo nibwo ngo yagarukanye impano ya Zari.
Mu kugaragaza amarangamuti no kwishimira iyo mpano, Zari yagize ati “Oh! Mbega impano, nibyo ndi umugore mwiza ukwiye ibyiza byose, impano zawe nizo nakira gusa komeza witurize” .
Nyuma y’iyi mpano, Diamond yemerewe gusura abana be muri Afurika y’Epfo, aho babana na Zari. Byabaye nyuma yuko umujyanama we abanje kujyayo mbere y’umunsi umwe, agasaba Zari ubwo burenganzira ngo Diamond abasure, arabyemererwa.

Diamond yagaragaje ibyishimo bye yasuye abana be ashyira kuri Instagram, ifoto ari kumwe nabo, Tiffah na Nillan.
Umubano wabo urimo kugenda usa nk’uzuka, mu gihe hari amagambo uyu mugore yagize avuga kuri Diamond, aha hakaba ariho abafana babo bakibaza niba uyu musore azarenzaho bakongera bakabana.
Ubwo Zari yaganiraga n’abafana be kuri Instagram; umwe yamubajije ikibazo, agira ati “Diamond Platnumz ni muntu ki? mu gusubiza umufana we, Zari yagize ati “Ni imbwa yacu yitwa Simba”.
Mu gihe cy’imyaka itatu 3 irengaho amezi make Diamond abana na Zari, babyaranye abana babiri Tiffah na Nillan, baza basanga abandi Zari yari afite yabyaranye n’umugabo we wa mbere, Ivan Ssemwaga wapfuye muri Gicurasi 2017.




