Gukora imibona mpuzabitsina buri munsi ngo ntibigabanya amahirwe ku bagore yo gusama gusa ngo biba byiza kubikora ugataruka iminsi 2 cya3.Amakuru dukesha urubuga rwa 7sur7 aravuga ko gukora imibonano mpuzabitsina buri munsi ku bagore ntacyo bitwaye cyane ariko ku bagabo bikaba ikibazo.

Gusa ngo uburyo bwiza bwo gusama ni ukaba mwakora imibonano mpuzabitsina mugataruka iminsi 2 cyangwa 3, ngo ubu buryo bworoshya uburyo bwo kurangiza igikorwa nyamukuru kiba kingambiriwe bitari nka buri munsi, kandi nabyo birafasha mugihe umugore aba ari mugihe cya ovulation cyangwa igihe cy’uburumbuke kuko amasohoro y’umugabo aba afite ingufu bitandukanye na buri munsi.
Ibyo byose ngo bishobora gutera ingaruka z’uko amasohoro y’uwo mwashakanye uko mubikora buri munsi ,acika intege kuko ntamwanya wo kwiyongerera ingufu aba yarabonye, ikindi ngo gukora imibonano mpuzabitsina buri munsi uwo ubikorera ashobora kugera aho akarwara iteshamutwe cyangwa intinyi cyangwa izinukwa.
Twababwira ngo biba byiza gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo mwashakanye na we abishaka, mu rwego rwo gusama biba byiza ari mubihe by’uburumbuke, ubusanzwe bikaba byiza gutaruka iminsi2 cyangwa 3 murwego rwo kwirinda ingaruka zose zavuzwe hejuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


