Abantu benshi bakunze kwibaza ibibazo bitandukanye ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina hagati y’umugore, n’umugabo ufite igitsina kinini. Umushakashatsi akaba inzobere n’umwanditsi ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina Lauren Streicher ukorera muri kaminuza y’ubuganga ya Feinberg yamaze amatsiko abibaza ibibazo nk’ibi.
Lauren Streicher ajya gusubiza iki kibazo hari umwe mu nshuti ze wari wabajije niba umugore aramutse aryamanye inshuro nyinshi n’umugabo ufite igitsina kinini niba igitsina cy’umugore gishobora guhindura ingano burundu cyangwa hari igihe kigera kigasubirana ya yindi cyahoranye.
Uyu mushakashatsi ajya gusubiza iki kibazo yatangiye agereranya uko igitsina kinini ku isi cyaba kingana hanyuma areba nuko umwana uvuka aba angana.
Aha yavuze ko ubushakashattsi bwerekanye ko umubiri w’umugore ukoranye ubuhanga budasanzwe cyane cyane ku bice byegeranye n’imyanya myibarukira kuko bifite ubushobozi bwo gukweduka bigafata ingano iruta isanzwe ariko nyuma y’igihe runaka bikaba bayakongera kugaruka kuri za ngero za mbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aha kandi Lauren Streicher yatanze ingero ku ivuka ry’umwana aho yagaragaje ko mu gihe igitsina cy’umugore cyitegura gutanga amayira y’umwana ugiye kuvuka, kiba kinini cyane ariko nyuma y’igihe runaka kikongera gusubira uko cyari gisanzwe. nk’uko iyi nkuru ya bwiza.com ikomeza ibisobanura, kuba hakorwa imibonano mpuzabitsina n’umugabo ufite igitsina kinini rero, ntibivuze ko umugore yahorana ingano idasanzwe kuko ngo gifite ubushobozi bwo kongera ingano bitewe n’ibihe nyiri ubwite arimo ariko nyuma bikaza kugaruka uko bisanzwe.
Lauren Streicher, yasobanuye ko imyanya myibarukiro y’umugore ihita imenyera byihuse ingano y’igitsina cy’umugabo bahuye cyaba gito cyangwa kinini ko ahubwo kiba kinini bitewe n’amatenbabuzi yuzuramo mu gihe umugore arimo cyangwa yitegura gukora imibonano mpuzabitsina hanyuma byarangira kikongera gigafata ingano cyari gisanganywe kuko ya matembabuzi aba yavuyemo.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille@Bwiza.com


