Ese gukoresha abahoze ari abasirikare ba FPR ryaba ari iturufu rya RNC mu gusebya Leta y’ u Rwanda?

Sangiza iyi nkuru

Mu myaka 7 ishize, Ihuriro RNC rimaze rishinzwe n’ abahoze ari abayobozi bakuru mu nzego za Leta ndetse no mu gisirikare cya FPR/Inkontanyi hari byinshi bagenda batangariza mu mahanga.
Mu rwego rwa gisirikare Gen. Kayumba Nyamwasa, Col. Patrick Karegeya, Maj. Dr Théogene Rudasingwa, Maj.Micombero, Maj.Higiro, S/Lt Benjamin Rutabana , Noble Marara, Cpl Jean Paul Rugema ni bamwe mu bantu bahoze ari abasirikare ba RPA ubu bari mu mutwe wa RNC.
Mu bitangazamakuru mpuzamahanga aba ni bamwe mu baba bavuga uburyo Leta y’ u Rwanda itubahiriza amahame ya demokrasi, itubahiriza ubwisanzure bw’ itangazamakuru n’ ibindi n’ ibindi ariko wagaruka imbere mu gihugu ugasanga hari ayandi makosa bashobora kuba barakoze bigatuma bahunga mbere mu rwego rwo guhunga ubutabera.
Ese Kayumba ayoboye abantu asanzwe azi?
Gen. Kayumba Nyamwasa Faustin wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’ Iperereza rya gisirikare ubwo FPR yafataga igihugu muri 1994 ndetse na nyuma aza kuba Umugaba Mukuru w’ ingabo, kuwa 28 Gashyantare 2010 nibwo yahungiye muri Afurika Y’ Epfo.
Mu mwaka w’ i 2011, Urukiko rwa gisirikare rwaje kumuburanisha adahari ahamwa n’ ibya bitatu birimo iterabwoba(ibisasu 3 byatewe…), kuvutsa igihugu umudendezo no guhungabana umutekano w’ igihugu.
Icyo gihe yahise ahanishwa kwamburwa amapeti yose ya gisirikare n’ igifungo cy’ imyaka 24.
Nyuma yo kuraswa amasasu 5 mu gifu ku itariki 19 Kamena 2010, Kayumba Nyamwasa yahise atangira guhangana na Leta y’ u Rwanda ku mugaragaro kuko yabwiye ubucamanza b’ u Bufaransa ko Perezida Paul Kagame ari we watanze itegeko ryo guhanura indege ya Habyarimana.
Ese Kayumba yaba akoresha abahoze ari abasirikare ba RPA ?
Nyuma yaho, Nyamwasa atangiye kuvuga ibimurimo byose ndetse akanatura ko yiteguye guhangana na Leta y’ u Rwanda, nibwo Rugema Kayumba wahoze muri RPA ubu ubarizwa muri RNC yavuye muri Norvège aho yari yarahungiye aza gukorera i Kampala.
Rugema ushinzwe ubukangurambaga muri RNC ni umuntu wisanga mu rwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare muri Uganda, (CMI); ni umwe mu barangaje imbere ibikorwa bya RNC nk’ uko bitangazwa na The Standard.
Siwe gusa, kuko Noble Marara, Sankara n’ abandi twavuze mu nyandiko ruguru bahoze muri RPA bagaragara cyane mu bitangazamakuru bahanganye na Leta y’ u Rwanda.
Leta y’ u Rwanda ivuga iki kuri uru rugamba rwa RNC?
Mu kiganiro Minisitiri w’Ingabo Gen.James Kabarebe, yahaye urubyiruko rugera kuri 200 rubarizwa mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, AERG, ku Cyumweru gishize, yababwiye ko ipfundo ry’ubu bucuti bwa Kayumba n’Abafaransa nta kindi kibwihishe inyuma uretse ubusambo no gushaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda ngo babone uko bakora Jenoside.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati “Mugomba kumenya ko imbaraga zo gukora Jenoside zuzuye, murabyumva Abafaransa amadosiye bayahagurukije, biriya bahagurutsa se n’iki, biriya ni ugushaka guhindura ubutegetsi ntakindi.”
Akomeza agira ati “Biriya bagiye muri Afurika y’Epfo bagashaka ibisambo nka ba Kayumba bakamugira inama sinzi ibyo bamusezeranyije niba ari amafaranga kuko na we yabonye ko intambara ze ntaho ziva ntaho zigana, bati ‘noneho bishyire kuri Perezida ya dosiye yo kuvuga abantu 40 ngo barashe indege ya Habyarimana, oya vuga ko ari Perezida, Kabarebe na Kayonga batatu’ nibyo biri bushoboke kuko uwo dushaka ni Perezida.”
“Bagomba kuba baramuhaye amafaranga menshi ariko icyo bashaka ni uguhirika ubutegetsi buriho, bagamije guca intege uburyo abaturage bayobowe. Niba ushaka Perezida urashaka igihugu, niba ubigezeho Jenoside irabaye.”
Minisitiri Kabarebe yababwiye ko batagomba kwirara bakumva ko hari abagishaka gucamo Abanyarwanda ibice, abasaba kubarwanya bivuye inyuma.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nzirambahari Nzibonera/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *