Ibihaza bishyirwa mu rwego rw’imboga ,ariko hari nababishyira mu rwego rw’imbuto bitewe nuko bibonekamo imbuto,igihaza kiribwa amababi yacyo,kikaribwa imbuto ndetse nicyo twakwita umuhore wacyo.
Ibihaza bikaba bikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye kandi zifitiye umubiri wacu akamaro .Ibihaza bikomoka mu gihugu cya Mexique na Amerika yo hagati ,kikaba kimaza imyaka irenga 7500.
1.Ibihaza bigabanya ibyago byo kurwara indwara ya kanseri: Ibihaza nta binure bibonekamo nta na koresteroli tubisangamo ,kandi ibinure aribyo ntandaro yo gutera indwara z’umutima. Nanone ibihaza tubisangamo umunyunguguy wa potasiyumu na potasiyumu bizwiho gufasha umubiri kuringaniza ingano y’umuvuduko w’amaraso ukajya ku kigero cyiza.
2.Ibihaza byifashishwa n’abashaka kugabanya ibiro by’umurengera : Kubera ko ibihaza bitagira ingano nyinshi y’isukari ndetse bikaba nta nibinure bibonekamo bituma biba ifunguro ryiza ry’abifuza kugabanya ibiro.
3.Ibihaza bigabanya ibyago byo kurwara indwara ya kanseri: Mu bihaza dusangamo Beta carotene ndetse na Vitamin C ,ibi byombi bikaba bifasha mu guhangana n’uturemangingo dutera kanseri , bikagabanya kandi ivuka y’uturemangingo dutera kanseri.
4.Ibihaza bifasha mu gukomeza amagufa n’amenyo : Mu bihaza habonekamo imyunyungugu itandukanye ,aho dusangamo managanese ,calcium ,phosphore nindi myinshi ifasha mu iremwa no gukomera kw’amagufa ndetse no gusana amagufa mu gihe habaye iyangirika ryayo.
5.Ibihaza bituma umuntu abasha kubona neza :Mu bihaza dusngamo Beta carotene na Lutein ,bifasha mu gutuma amaso areba neza kandi bikadindiza uburwayi bw’amaso buterwa niza bukuru.


