Ese ikibuno kinini cyangwa amaribori nibyo byakwereka umugore unyara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Sangiza iyi nkuru

Abagabo benshi barangazwa n’abagore babandi bafite ikibuno kinini, rimwe na rimwe ugasanga banibwira ko aribo banaryoshya imibonano mpuzabitsina.
Ariko rimwe na rimwe ugasanga izi ntekerezo ziba zidafite aho zishingiye n’ukuri, kuko igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ahanini kiba gishingiye ku mitekerereze, akanya umuntu yahaye iki gikorwa kurusha uko wakoresha imbaraga nyinshi.
Kuko kuvuga ngo ikibuno kinini, ibi ni ukwibeshya cyane, hari n’abagira gito cyangwa banananutse cyane ariko ugasanga abagabo babo babarahirira ko babanezeza kakahava.
Burya urukundo uhata umugore wawe cyangwa urwo nawe akwereka, nirwo rushobora gutegura neza igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.
Nta bundi burwayi burimo, ubundi umugore muzima ukunda umugabo we, nta gihe atanyurwa, ariko iyo harimo agatotsi, uko wagira kose mutera akabariro nkabarangiza umuhango, mwese ntimuryoherwe yewe nayo mavangingo ntabwo umugore yayabona.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikindi abagabo bibeshyaho, gutera akajisho mu ntege z’umukobwa/umugore yabona amaribori agahita yumva ko ari ikimenyetso cy’uko anyara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ibi nabyo ni ukwibeshya.
Hari n’abayagira umubiri wose, ariko ugasanga n’ayo mavangingo batayazana, nibyo bishobora kukubwira ko ibyo wibwira bihabanye cyane n’ukuri ko gushaka no kubona amavangingo.
Ubundi abagore bose baba bafite amavangingo , ariko na none kugira ngo aze biterwa n’uburyo umugabo aba yamuteguye mbere y’igikorwa nyir’izina.
Ubundi kugirango umugore agere ku rwego rwo kuzana amavangingo ni uko umugabo aba yamuteguye kuva igikorwa kigitangira, uko muganira, uko umukoraho, uburyo atera akabariro(position),.. kera kabaye ukabona umugore wawe arashe ibinyare bishyushye aribyo byitwa “amavangingo”.
Amaribori ni ikibazo cy’ubuzima cyibasira uruhu akaba agaragazwa n’imirongo itukura cyangwa yirabura iboneka ku ruhu. Amaribori aterwa nuko uruhu rukweduka bidasanzwe.
Ikinyamakuru topsante gitangaza ko amaribori aterwa no gukweduka kudasanzwe k’uruhu akenshi bifitanye isano n’ihinduka ry’imikorere y’imisemburo mu mubiri, uguhinduka kw’iyi misemburo nako kukaba akenshi guterwa no kuva mu bwana ujya mu bugimbi cyangwa mu bwangavu, gutwita, kubyibuha cyangwa kunanuka mu buryo butunguranye. Bitandukanye n’ibyo kuvuga ko umugore cyangwa umukobwa ufite amaribori aba azana amavangingo.
KANDA HANO USOME INKURU BIFITANYE ISANO:
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *