Ese imibonano mpuzabitsina yaba ari kimwe mu bimenyetso by’urukundo?

Sangiza iyi nkuru

Abantu benshi bakunze kwitiranya gukundana no gukorana imibonano mpuzabitsina ndetse akenshi ukanasanga abari abakunzi bashwana bagatandukana bapfa ko umwe muri byo yanze gukemurira undi akabazo.
Muri iyi minsi ya none, usanga abantu baba urubyiruko cyangwa abakuru barimitse umuco wo guhuza ibitsina babyita urukundo ariko washishoza neza ugasanga nta rukundo ruba rurimo kuko akenshi bamwe iyo bamaze kugera ku cyo bashakaga bahita bumva nta cyo bagikeneranyeho cyangwa bakanakomezanya ariko ntibibabuze gukora izo ngeso umuntu yakwita ko atari nziza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyo ushishoje rero ntiwabura kuvuga ko kuryamana mu rwego rwo kwitwaza ngo abantu barakundana si ngombwa keretse mu gihe urwo rukundo aricyo rugamije.
Ubusanzwe urukundo rurangwa no kugira intego, ikindi habaho inkundo nyinshi kuko uko umubyeyi akunda umwana we siko akunda uwo bashakanye. Abatarashaka nabo bakunda bagendeye ku marangamutima yabo ariko kuyoborwa n’amarangamutima yo gukunda ugamije gukora imibonano mpuzabitsina nta rukundo ruba rurimo.
Hari abakorana imibonanompuzabitsina mbere yo gusezerana
Abantu benshi bakunze kugwa mu mutego wo kumva ko niba umusore yarasabye umukobwa ubwo yamaze kuba uwe bityo bagashoka mu ngeso zo kuryamana ariko bakirengagiza ko n’abashakanye ndetse banakundanye ku buryo bugaragara bajya bashwana inzira zikabyara amahari.
 
Ikindi kibazo gihangayikisjije kurushaho, ni uko iyi ngeso igaragara cyane mu rubyiruko ndetse n’abana bato, usanga imibonano mpuzabitsina barayigize nk’agakino bitwaje ngo barakundana. Aha ingaruka zigaragara cyane ku batwara inda zitateganyirijwe, abarwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, abahinduka indaya n’ibindi.
Abasore n’abakobwa bitegura kurushinga mbere yo gusaba no gukwa, gusezerana n’indi mihango yose, babanza kugana ibigo nderabuzima kubanza kwipimisha agakoko gatera Sida n’ibindi. None se abaryamana bitwaje ngo barakundana baba barabanje kwipimisha?
Ukurikije ibivugwa n’abantu bakuru bafite icyo barusha ababyiruka kuri ubu, usanga gukundana ntaho bihuriye no gukora imibonano mpuzabitsina kuko nta rukundo rugamije gusambana nubwo wakwikingira cyangwa ntiwikingire.
Hari ibindi bikorwa wakorera uwo ukunda kandi urukundo rugakomeza.
Kuryamana si ngombwa mu gihe mutarabyemererwa n’amategeko yaba ay’Imana cyangwa aya leta. Nyamara, urukundo ni ikintu kiragombera ibintu bidasanzwe ngo rukunde rukomere birimo no kuryamana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urukundo rukomezwa no kubwirana utuntu twiza kandi mu mvugo yoroheje, gusangira ibihari no kudahishanya ibyababayeho byaba byiza cyangwa bibi. Urukundo kandi rurihanganirana, rugirana inama, rwemera amakosa rukemera gukosorwa n’ibindi ariko ntiruhutiraho kandi rukorera ku ntago.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *