Ese impenure zaba arizo zitera abapasiteri gusambanya abakobwa n’abagore b’abandi?

Sangiza iyi nkuru

Mu nkuru y’ubushize yibandaga ku muco mubi ubu benshi bagaya wa delivuransi, ikorwa na bamwe mu bashumba b’amatorero bagamije kunezeza imibiri yabo, bakabeshya abagore n’abakobwa ko barimo kubasengera banabavanaho imivumo n’indi myuka mibi ariko bikarangira bashatse kubasambanya cyangwa bikanaba (ingero nyinshi zirahari).
Ubu noneho ikindi kintu usanga cyaradutse mu nsengero za gikiristo, ni imyambarire ya kigore idahwitse, mu Kinyarwanda kiza umuntu yakwita “Impenure”. Ese iyi myambaro niyo ituma bamwe muri aba bashumba b’iki gihe bagwa mu cyaha cy’ubusambanyi?
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihe usoma ntuntere ibuye, kuko wenda wasanga wowe mushumba uri mwiza da, utabikora cyangwa ngo urye na ya maturo nk’uko bibavugwaho, ariko ingero nyinshi zifatika ziragaragara aho abashumba bajya bafatwa basambanye n’abakobwa cyangwa baharitse abagore b’abandi.
“si ibyo gusa, njye ntacyo mbahishe,Umukobwa ubona afite imyaka nka 26 twaricaranye, rwose yarancumuje, kuko ikibero cye cyose nagiteragaho ijisho buri kanya, ntabwo bikwiye”. Uyu ni umusore waganiriye na bwiza.com
Undi musore nawe ati: “Ni uburenganzira bwabo, nibashake bazajye banagenda mu muhanda bambaye amakariso, njye nta mukobwa wamvana mu mwuka (araseka), mbona na ba pasiteri baragowe kuko bo baba bigisha bari imbere yabo”.
amajipo
Umugabo usa nk’ukuzeho, abajijwe kuri izi mpenure yagize ati: “Mu gifaransa hari umugani ugira uti “L’habit ne fait pas le moine” umuntu ni we usenga n’umutima we, imyenda ntaho ihuriye n’ibyo asenga; ahubwo ikibazo ni uko uwambaye izo mpenure agusha abandi, niba yicaye imbere na pasiteri ashobora guteraho akajisho, yasohoka cga yajya gutura n’abandi bakamurangarira”.
Ingero nyinshi zagiye zitangwa, pasiteri muzima agafatwa asambana n’umukiristo, agafatwa asambana n’umugore w’abandi, agata umugore we babyaranye kane cyangwa karindwi, ejo ngo abana n’umukobwa w’inkumi, ukisiga amavuta akamufata, mbese ufite itoto.
Umubiri ni umubiri, na pasiteri ashobora kugwa muri uwo mutego ariko ikibabaje ni uko ufata iminota 30 cyangwa isaha yose yigisha akavuga ku cya cumi, akihanisha,… Imbere ye areba abakobwa n’abagore umuntu yavuga ko bambaye ubusa ariko ntabe yacinyamo ijambo, wenda ngo abakebure kandi mu by’ukuri nawe ateraho akajisho.
Erega buriya n’ubwo twambara tukajya mu rusengero, ariko buriya gahunda iba yatujyanye ntabwo iba ari imwe kuri twese, kuko nshobora kuza nambaye ako kajipo cyangwa agakanzu kagufi kagaragaza ubwambure nambariyeho ngamije kugusha abandi barimo n’umushumba, cyangwa gushaka abakiriya.
bwiza.com
Aha ni naho umuntu yahera atunga agatoki abayobozi b’insengero batajya bafata akanya ngo bakebure bene abo bantu, ahubwo ugasanga nyuma baratanga ibihano (gutenga) ku mukiristo watwaye inda adafite umugabo,…
Ese wowe pasiteri niba ugiye gusengera umugore cyangwa umukobwa, ukabona yambaye iyo mpenure uba ukeka ko atakugusha, ushobora kumusengera akaba yanafatwa n’umwuka akikubita hasi akambara ubusa, ese nakwambarira ubusa imbere ukabona ah’ibanga uzabyifatamo ute muri cya cyumba cyawe wise icy’amasengesho?
N’ubwo wenda mu Rwanda ntaho byari byagaragara, ariko se pasiteri muzima arihanikira agatanga itegeko ko nta mukobwa cyangwa umugore ugomba kuza mu rusengero rwe yambaye ikariso, koko ubwo aba agamije iki?
Muri uwo muhango wa delivuransi naho usanga ngo pasiteri yifashe ngo agiye kuhagira umugore w’abandi umubiri wose, amwuhagije amazi yasengeye, koko ibi byo wabyizera koko? Duhumuke!!
Muri iki gihe, ni igihe cyiza cyo gukanguka, kuko ibigusha birushaho kwiyongera uko n’iterambere ryiruka, nubwo inkuru yacu yibanze ku bashumba ariko si bo gusa, kuko n’umudiyakoni, umwigisha cyangwa se undi wese ufite inshingano mu itorero iyo afatiwe mu cyaha nk’icyo kiba ari igisebo mu itorero ryose.

south-church1
Pasiteri wicaye hejuru y’abakiristo

Kanda hano usome inkuru bifitanye isano
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *