N’ubwo ntari inzobere mu mateka y’isi n’abayituye ariko nyakurikiranira hafi.
Ukunze kumva umuntu yihanukiriye ati ; “Ariko isi we “!
Ukamubaza uti ese isi ni iki ?
Isi n’ibiyigaragiye rero tubonamo abantu n’ibindi biremwa byaba ku isi nyir’izina , byaba ibigize isanzure nk’ibiyimurikira nk’izuba , imibumbe n’ukwezi n’ibindi .
Mu nyanja naho kandi n’inzuzi tuhasanga isi y’ibisimba bito n’ibya karundura yemwe n’ibimera bishibukayo !
Ku isi nyirizina rero ho hamwe no mu nda yayo n’akarusho.
Zahabu twumva, imiringa dukoresha mu tuntu utu cyangwa turiya , amazi y’inzuzi , imigezi mito , ibiyaga , inyanja za rutura n’ibindi ntarondora harimo ibyanya by’inyamaswa, ibirunga ,ubutayu n’ibindi ntiwareba .
Muri ibi byose ariko hari byinshi agace aka cyangwa kariya kiharira uba utapfa gusanga ahandi bitewe n’uko Imana yaremye aha cyangwa hariya bituma ahantu hatandukana n’ahandi .
- Iby’Imana yaremye bifite uruhare mu kwitirirwa ibihande by’iyi si dutuyemo
Nta kundi ahari byari kugenda no kworohera abahanga mu bumenyi bw’isi n’amateka yayo [ Geography & World History ].
Iyo bataza kwifashisha ukwita ahantu amazina adahinduka kandi byatumye benshi basobanukirwa n’aho ariho mu ngendo babaga bashaka kuhagirira cyangwa ubushakashatsi babaga bashaka kuhakorera .
Hamwe hitirirwa ibiyaga , imibumbe igaragiye isi , ahari ubutayu runaka, yewe nta na hamwe wasanga ku isi hatabatije!
Ku buryo n’ibitabonwa n’amaso yacu byahawe amazina adasanzwe nka za Bacteries , imibumbe ihishwe n’ibindi!
Dore tumwe mu duce tugize isi n’amazina yatwo :
Mbere na mbere turahera Ku migabane ariyo Africa, Amerika , Europe , Asia , Oceania, Antarctica.
Hari udupande tw’isi kandi igabanijemo wumva amazina yatwo ugahita ubangukirwa no kumenya aho duherereye nkiyo bavuze bati :
-Ibiyaga bigari bya Afrika
-Munsi y’Ubutayu bwa Afrika
– Amerique Latine
– Uburasirazuba bwo hagati
– Afrique Maghreb
-Akarere k’Ihembe rya Afrika
– Akarere ka Balkan
Bityo mu kuhumva ugahita woroherwa naho ariho utazungurukije ubwonko cyane .
Twagakurikijeho ibihugu, imigi , imigezi , ibiyaga , imihanda , inyubako n’ibiraro bihambaye, ibyambu karundura n’ibindi.
Ariko kimwe cyo nta hantu ku isi hatagira izina cyangwa ngo usange hari umuntu utagira izina ryihariye rimutandukanya n’abandi kabone n’ubwo usanga hari abitiranwa .
- Ese hari imico rusange ihurirwaho n’abatuye isi yose nta wuvuyemo ?
Yeeeee , igisubizo ni Yego .
Dufate urugero ku bintu nka 5 abantu bahuriyeho yaba umuzungu , umwarabu , umwirabura n’abandi .
– Gukoma amashyi mu gihe cy’ibyishimo
-Guseka mu gihe cy’amarangakutima y’umunezero
– Kurira mu gihe cy’imibabaro cyangwa ibyishimo bikabije
– Kuvuza induru mu gihe cy’intabara
-Kwita amazina abana no kubahiriza imihango yo gushyingura no gushyingira n’ibindi…
Nyamara hari n’imwe mu myihariko y’imico rusange usanga ahandi hose ku isi ariko utapfa gusanga mu rw’imisozi 1000!
- A) Mu Rwanda niho hantu usuhuza umuntu avuye gushyingura nyina wamubaza uti bite akakubwira ngo ni “Sawa” !
- B) Mu Rwanda niho usanga umushyitsi atashobora kwisabira ifunguro aho yasuye mbega batakwakiriye ngo bakubaze …na murenguzi yakwica. Benshi baraceceka ndetse no muli Bar na Restaurant !
Ntekereza ko cya gihe u Rwanda rwakiraga inama mpuzamahanga abashyitsi bakabura ibiryo bihagije iyo biza kuba ari Abanyarwanda bagaburiwe intica ntikize bari kuruca bakarumira bakisekera bakarenzaho!
- C) Mu Rwanda niho hantu kenshi usanga usaba service ukeka ko ari impuhwe ari kugirirwa kandi ari uburenganzira bwe yemerewe .
Ugasanga umuntu utwaye umusoro asiganwa n’amasaha ngo Banki iyakira idakinga!
Convoyeur cyangwa motar ati ” Zana ibiceri Maman, iyo noti ya 5000 sinayisatura, ntayo mfite yo kugarura !
- D) Mu Rwanda niho wasanga umusore aguza inkwano ukibaza niba gukwa ari umushinga cyangwa ubushabitsi bubyara amafranga bikakuyobera .
Ubu abasore n’inkumi baraguza ama Banki bakamejeje ngo bakodeshe ama Conference Halls yo kwakiriramo abageni n’abakwe nyamara nta na Fanta 1 cyangwa Cakes 1 wabonamo !
Ubukene bwabatera mu mezi 6 akurikiye ubukwe bakirukira mu nkiko gusaba gatanya yihuse !
3.Mu Rwanda ariko ni naho utasanga amazina y’abantu bakomeye bitirirwa ibikorwa remezo cyangwa ibindi bintu bihambaye kubera amateka n’uruhare bagize mu buzima bw’isi n’igihugu .
Ariko noneho ni akumiro ku gihugu nk’u Rwanda by’ukuri ushobora gusanga kitari kure y’umurongo w’ubukire.
Iterambere ryihuta utasanga ahandi ndetse no guhanga udushya bituma amahanga ahururira kuza kureba ibihabera (mu Rwanda) aka wa Mwamikazi Wa Sheba muri Ethiopia wagiye kureba Urusengero rwa Yerusalemu Salomon yari imaze kubaka!
-Ubu koko tujye twirirwa tuvuga ngo George Washington yitiriwe Umuji Wa Washington muri Leta Zunze ubumwe za Amerika , amazina ye yitirirwa za Kaminuza …
– Tuzajye twumva ubwato kabuhariwe nka bwa bwato butwara indege zikanagwaho bwitiriwe Abraham Linkoln wahoze ayobora Amerika, twige ibyabwo , uko bushobora kurasa bya Nuclear n’ibindi ….
-Tujye aho, twige tuminuze dusobanukirwe ,iyo ugeze Paris ushobora kwururukira kuri Aéroport Charles De Gaulle!
-Iminara nka Eiffel i Paris !
Muzi kubona abaturage ba Malawi baradutanze kwita izina umuhanda wabo Avenue Paul Kagame kandi ari Perezida wacu!
Ese badi iyo umunyarwanda awugendamo ageze Malawi nta tuntu yumva tw’udushagarira tw’ibyishimo tumwirukanka umubiri wose akumva ishema ati ” Kagame Wacu , Perezida Wanjye ” i Lilongwe cyangwa Brantyre !
Kuki Se ibi bitaba mu Rwanda ? Kuki u Rwanda rwasigara rugaragara nk’agahugu katagira amateka cyangwa kituriye ku mugabane wa Mars.
Ndabizi mu kwandika iyi nkuru hari abari bunjombe ibikwasi bati urandika ibiki sha ko mwasibye Gregory Kayibanda i Kanonbe mugasenya Stade ya Mbonyumutwa i Muhanga n’ahandi ( Ndabyiteguye ariko kugusubiza biroroshye ntugire impungenge ) .
Kimwe cyo nakubwira ko niba unabyita ikosa ryakozwe ryizweho neza byakosorwa abantu bafite ubwenge bahora bari “Dynamic” Iki si ikintu gihambaye cyatuma igihugu nk’iki kibaho nk’ikitagira intwari zizwi kandi zakitangiye .
-Amateka y’intwari zabohoje u Rwanda zigahagarika Jenoside yakorewe abatutsi muli 1994 ? akwiye kuvugwa, intwari z’u Rwanda zikitirirwa ibikorwa remezo.
Hamwe udashobora kubona ahantu na hamwe mu Rwanda hitirirwa Intwari Late Maj Gen Fred Rwigema koko ?
- Njye nk’umwanditsi hari inama natanga kandi zishoboka zitabangamiye uwo ari we wese .
Inama ya mbere natanga :
Nasaba ko hajyaho Commission yihariye ishinzwe ibi bintu cyangwa iyo nshingano ( Prerogative ) nkayinjiza muri Commission ishinzwe imidende y’Intwari nkuko nanayitwara muri ya Commission y’Abantu basheshe Akanguhe b’Igihugu ( niba mbivuze neza ) bakaba aribo bagena ibyakurikizwa ngo kanaka uyu cyangwa uriya yitirwe Iki cyangwa kiriya.
Inama ya 2 nagira igihugu :
Natanga uburenganzira Ku nteko rusange z’abaturage mu Turere n’Imirenge batuyemo maze Inama Njyanama zikajya zibyigaho maze Abaturage ba Remera babona ko kuba baturanye n’igituro cya Late Maj Gen Rwigema ntacyo byatwara no kumwitirira iyo Ground yose ihakikije bigakorwa .
Ndumva ari izo nzira zombi kandi hakarebwa niba hari amategeko asanzweho abibuza yaba ahari agakosorwa yaba adahari hakibazwa impamvu bitashyirwa mu bikorwa .
Ariko ubundi mbaza nanjye nkubaze!
Buriya General Major Habyarimana JuvĂ©nal yajyaga kwita ikibuga cy’indege GrĂ©goire Kayibanda kandi yari amaze kumuhitana abitewe Niki ? Ibi byo ntimunsubize ahubwo twikomereze.
Cyokora nanzura iyi nyandiko sinabura gushimira abantu bake bagerageje kwitirira ibikorwa runaka abantu bagiye bagira uruhare mu buzima rusange bw’igihugu barimo aba bakurikira bashoboye kwitirira ibikorwa byabo amazina nka :
-Appartement Claude Dusaidi iherereye mu cyahoze ari KIST na KHI .
Iyi ni inyubako yacumbikiye benshi mu banyeshuri bize cyangwa biga muri ayo mashuri iherereye ku rwinjiriro rugana kuri Ambassade y’Abarusiya Epfo .
– Muhabura Building ni Inzu ikomeye yirengeye imwe mu nzu ndende iri mu zigize icyahoze ari KIST benshi bayita KIST 3.
– Makuza Plaza nawe yarakoze Wenda yashoboraga kwita inyubako ye Jacaranda cyangwa Eucalyptus sinari kubitindaho ariko kuba yaratekereje ko iyi nzu imwitirirwa ni iby’agaciro, kuko ni amateka, ni umuturirwa n’umwana uzavuka kera azasanga akibaza ku nkomoko y’iryo zina Makuza .
Ni kwa kundi, ni nk’uko yari gusaba Umuryango w’umusaza Rwagasana w’intwari ati : Mwamfasha mukanyemerera iyi nyubako ikitirirwa Mzee Rwagasana ? Kandi bari kwemera .
- Dore rero uwambwira ati batiza amazina ibikorwaremezo uko nabigenza
U Rwanda rwo rufite intore izirusha intambwe rwose nta na sentimetero ivuyeho , ibiruriho n’abarutuye , abarugenda , abarusura , abarukunda n’abandi .
Ntabwo nabona uko mbivuga ubanza hari uwakumva naba nubahutse kandi nararezwe gitore uwo rero simuvuze ibyo yakoze , akora kandi akomeza gukora birivugira .
Umwe mu baturage ba Senegal we ubwo rubanda rwamusabaga ko yakwemera akazabemerera akazakomeza kubayobora yaravuze ati ” UWAMUTWIHERA MULI Sà ‰Nà ‰GAL “!
Abaturage ba Malawi bati twatanzwe batadutanga tutamwitiriye umwe mu mihanda ikomeye muli Capital Yacu ( Iyoo muli Malawi )…
Bityo rero nagufatira ;
-Kigali Convention Centre nkayitirira Menes Zenawi Kigali Convention Centre .
Menes Zenawi uyu wahoze ari Minisitiri w’Intebe Wa Ethiopia akaba yarabaye hafi u Rwanda akarubera incuti y’akadasohoka mu bihe bibi rwanyuragamo arinako aruhumuriza arwizeza kuzakomera .
-Bugesera Int’l Airport nayitirira Fred Rwigema Int’l Airport . Nabikora ntyo kandi nkabisobanura bikumvikana . Yewe nanatangira ahubwo ikibuga kikiri umushinga .
– Kigali Pension Plaza nayitirira Madame Inyumba Aloysia uyu mudamu utagereranywa nawe tukajya tumwibuka tureba iterambere ry’u Rwanda .
Nkeka ko buri mwari cyangwa umugore yajya atambuka muli Car Free Zone abanje gutekereza Ku butwari n’uruhare by’abagore mu kubaka u Rwanda n’iterambere ryarwo .
-Niba bitaba bibangamye kandi nafata igikorwa runaka mu Rwanda nkakitirira Romeo Dallaire. Sinibaza ko hari ugushidikanya kuii kuri uyu mu General w’umunya Canada Ku nkundura ahora ahanganyemo n’abasize bahekuye u Rwanda maze nawe akinjizwa mu mateka y’u Rwanda .
– Wa mudugudu w’Ikitegererezo kandi wimuriwemo abaturage bavanywe Ku Kirwa cya Mazane sinabura kuwitirira Tony Blaire wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ubwongereza kuruhare rwe mu kubaka u Rwanda.
Benyamin Netanyahu mu marangamutina yanjye ku bucuti bukomeye n’imbaraga ashyira mu kubaka umubano utajegajega hagati ya Israel n’u Rwanda nawe kandi sinabura kuwumwitirira .
Kaminuza zose zubakwa mu Rwanda kandi zimwe naziha amazina nkuko ahandi bigenda hamwe Na hamwe .
– Andrew Mwenda , Wa munyamakuru wo muli The Independant Uganda sinabura kumwitirira Radar ya Maranyundo i Bugesera kubera ukuntu iyo avuga u Rwanda ashyiramo umwete kugeza aho wumva ashobora gusobanura iterambere ryarwo adategwa kurusha benshi banarutuyemo !
Nkuko Radars zireba kure abazegereye batareba niko n’ Abagabo nka Andrew Mwenda w’Umugande , Generali Ulimwengu w’Umutanzania , Bernard Kouchner wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa akaba arinawe washinze MĂ©dĂ©cins Sans Frontières MSF bahoza u Rwanda ku mutima.
Iyi nkuru nk’igitekerezo cy’umwanditsi ariko yanakunganirwa n’uwumva hari icyo yakwongeraho cyangwa yanenga .
Ushobora gukoresha E-mail Editor@Bwiza.com cyangwa Greatlakesempirenewslimited@gmail.com tukungurana ibitekerezo .
Twese dukeneye Afrika ifite iterambere ariko Afrika inazirikana amateka yayo kabone nubwo yaba mabi gute ariko ni ayacu .
Ubwo umunyamakuru wa Bwiza.com yatambagizaga Mikoro mu baturage batandukanye hari n’abataratinye kuvuga ko byazanaba byiza ahantu hagiye hagwa imbaga y’Abatutsi bicwaga muri Jenoside mu 1994, hatajya handikwa amazina y’abahaguye bamenyekanye gusa,
Ko ahubwo kurundi ruhande hajya hanashyirwa amazina y’abagize uruhare ruziguye muri ubwo bwicanyi bwahabereye ariko urwo ruhare rukemezwa n’inkiko zaba nka Gacaca ariko bakatiwe mu cyiciro cya 1 hamwe n’abakatiwe burundu n’inkiko zindi.
Bikagaragaza ko nubwo habayeho intwari zo kwigana ko ariko hanabayeho ibigwari byo kwamaganwa iteka n’iteka .
Mu nkuru zacu zitaha tuzabagezaho imico n’imigenzo ndangabihugu aho usanga hari ibihugu Abaperezida barahira bafashe igikoresho Iki cyangwa kiriya mu ntoki,
Ahandi ugasanga hari aho udashobora kurya inka , ahubwo bakayishyingura , hari n’aho abagabo bambara amajipo abandi bagakwa Imbwa nibindi .
Mukomeze kuryoherwa n’inkuru ikipe y’abanyamakuru ba Bwiza.com ibagezaho, mugire Amahoro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Yandiswe na Eugene David/Bwiza.com


