Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Cambodia rwahakanye amakuru yari amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, yavugaga ko Abanyafurika bafite ibyangombwa by’ubwimukira byarengeje igihe bategetswe kuva muri icyo gihugu bitarenze tariki ya 31 Gicurasi 2026.
Aya makuru yari ashingiye ku nyandiko yari yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga isa nk’itangazo ryemewe ryaturutse ku buyobozi bwa Cambodia. Iyo nyandiko yavugaga ko abaturage bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Ghana, Kenya, Cameroon, Uganda n’ibindi, bagombaga kuva muri Cambodia mbere y’itariki ya 31 Gicurasi 2026, bitaba ibyo bagahanwa n’amategeko.
Icyakora, ku wa 29 Gicurasi 2026, Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Cambodia rwashyize hanze itangazo risobanura ko ayo makuru yose ari ibinyoma kandi ko nta cyemezo nk’icyo cyigeze gifatwa na Leta y’icyo gihugu.
Muri iryo tangazo, uru rwego rwavuze ko rwabonye amakuru yatangajwe n’imbuga zimwe zo kuri murandasi zivuga ko Abanyafurika bafite ibyangombwa byarengeje igihe bategetswe kuva muri Cambodia, ariko rugaragaza ko ayo makuru atari ukuri na gato.
Rwagaragaje ko abaturage ndetse n’abanyamahanga bagomba gushakira amakuru ku miyoboro yemewe y’inzego za Leta kugira ngo birinde kuyobywa n’amakuru atizewe.
Iri tangazo rije rikurikira impungenge zari zatewe n’iyo nyandiko yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane mu banyafurika batuye cyangwa bakorera muri Cambodia, bamwe bagatangira kwibaza ku hazaza h’imibereho yabo muri icyo gihugu.
Ubuyobozi bwa Cambodia bwashimangiye ko amakuru yose ajyanye n’amategeko y’abinjira n’abasohoka azajya atangazwa binyuze ku nzira zemewe n’amategeko, busaba abantu kutagendera ku makuru adafite inkomoko yizewe.



