Putin na Xi bongeye guhuza imbaraga: Afurika izabigiramo uruhare ruhe?

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, mu cyumweru gishize yongeye kugirira uruzinduko rukomeye i Beijing aho yakiriwe na Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping. Uru ruzinduko rwakuruye impaka nyinshi ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane muri iki gihe isi iri guhinduka mu buryo bwa politiki, ubukungu n’umutekano. Abasesenguzi bavuga ko uru rugendo rutagamije gusa gutsura umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi, […]
Etoile de l’Est yasimbuye Unity FC yanze gukina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ikipe ya Etoile de l’Est FC ari yo izakina shampiyona ya BK Pro League mu mwaka w’imikino wa 2026-2027, nyuma y’uko Unity FC yari yazamutse mu Cyiciro cya Mbere ariko igasaba kutazitabira iri rushanwa. FERWAFA mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi, yavuze […]
AFC/M23 yirukanye Prof. Mughanda wari Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Goma

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryakuye ku mirimo Prof. Muhindo Mughanda wari Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Goma (UNIGOM), rimushinja kutubahiriza inshingano ze ndetse no kutisobanura ku bibazo by’imiyoborere n’imicungire y’umutungo byagaragajwe n’igenzura riherutse gukorwa. Mu ibaruwa umuhuzabikorwa wungirije wa AFC/M23, Prof. Freddy Kaniki yandikiye Mughanda ku wa 28 Gicurasi, yamumenyesheje ko yamaze kuvanwa ku nshingano […]
Bukavu: Barataka kubera ifungwa ry’umupaka w’u Rwanda

Abacuruzi bo mu mujyi wa Bukavu, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyepfo muri DR Congo, barataka kubera ingamba zo ku mupaka zashyizweho n’u Rwanda mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola mu karere. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryasabye ibihugu byegeranye na DRC guhita bifata ingamba zo guhagarika ikwirakwizwa rya virusi ya […]
Ikwirakwizwa ry’intwaro nto rikomeje kuba ikibazo ku mutekano w’akarere

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Abaminisitiri y’Ikigo gishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’izoroheje mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’akarere k’Ibiyaga Bigari (Regional Centre on Small Arms-RECSA), yayoboye umuhango wo gufungura inama ya 17 y’Akanama Ngishwanama (TAC) yabereye i Kigali mu Rwanda. Iyi nama yahuje Abayobozi Bakuru ba Polisi, Abanyamabanga […]
Intambara ya Coltan: Impamvu Amerika iri gushyira imbaraga kuri Rubaya igenzurwa na M23

Mu gihe uburasirazuba bwa Congo bukomeje kuba indiri y’intambara hagati ya Leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23, hari izina rimwe rikomeje kuvugisha amahanga menshi kurusha ahandi: Rubaya. Aka gace k’ibirombe bya coltan kari muri Kivu y’Amajyaruguru, kahindutse ihuriro ry’inyungu za Amerika, Congo, AFC/M23, akarere, u Burayi ndetse n’Ubushinwa mu rugamba rw’umutungo kamere wifuzwa cyane ku […]
Drone 10 za gisirikare za mbere zigezweho muri 2026 (Amafoto)

Mu myaka mike ishize, drone za gisirikare zavuye ku kuba ibikoresho byifashwa mu butasi gusa, zihinduka imwe mu ntwaro z’ingenzi zikoreshwa ku rugamba. Uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere ni na ko ibihugu bikomeye ku isi birushaho gushora amafaranga menshi mu gukora za drone zishobora kugenzura ibibera ku rugamba, kurasa intego z’abanzi no gukora ibikorwa bya […]
Ese koko Cambodia yirukanye abanyafurika bari batuyeyo?

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Cambodia rwahakanye amakuru yari amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, yavugaga ko Abanyafurika bafite ibyangombwa by’ubwimukira byarengeje igihe bategetswe kuva muri icyo gihugu bitarenze tariki ya 31 Gicurasi 2026. Aya makuru yari ashingiye ku nyandiko yari yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga isa nk’itangazo ryemewe ryaturutse ku buyobozi bwa Cambodia. Iyo nyandiko […]
Museveni yakoze impinduka muri Guverinoma amaze iminsi 4 ashyizeho

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yakoze impinduka nto zitunguranye muri Guverinoma yari amaze iminsi itatu ashyizeho. Muri izi mpinduka, Dr. Jane Ruth Aceng wari wagizwe Minisitiri w’Ikoranabuhanga yagizwe Minisitiri ushinzwe guhuza Inteko Ishinga Amategeko na Guverinoma, abisikana na Kasule Lumumba wari wahawe izo nshingano. Izi mpinduka zaje nyuma y’amasaha make hagaragaye impungenge z’amategeko ku kuba […]
Uwari ugiye kurongora umunyarwandakazi yaburiwe irengero

Umunyamideli w’Umunyarwandakazi ukorera ibikorwa bye muri Tanzania, Jasinta Makwabe, yahishuye ibihe bikomeye yanyuzemo nyuma yo kuburirwa irengero n’umugabo wari waramukoye ndetse anamwambika impeta y’urukundo, hasigaye igihe gito ngo bakore ubukwe. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ari i Kigali aho yitabiriye imikino ya BAL, Jasinta yavuze ko uwo mugabo yari yaramugaragarije ko afite gahunda ihamye yo kubaka […]
Kwizera Olivier akomeje kuzamura umuziki wa Nigeria mu Rwanda

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ndetse na Rayon Sports, Kwizera Olivier, akomeje kugaragaza uruhare rudasanzwe mu kumenyekanisha indirimbo z’abahanzi bo muri Nigeria, binyuze mu mashusho ashyira ku mbuga nkoranyambaga ari kuziririmba. Mu minsi ishize, indirimbo “Anxiety” y’umuhanzi Paddy K yamenyekanye cyane nyuma y’amashusho yakwirakwijwe agaragaza Kwizera Olivier ayiririmba. Nyuma y’ayo mashusho, iyi ndirimbo yarebwe […]
Lionel Messi ayoboye abakinnyi 26 Argentine yitabaje mu Gikombe cy’Isi cya 2026

Ikipe y’Igihugu ya Argentine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 26 izifashisha mu Gikombe cy’Isi cya 2026, aho kapiteni wayo Lionel Messi ari we uyoboye iri tsinda rizagerageza kwisubiza igikombe ryegukanye muri Qatar mu 2022. Messi w’imyaka 38 y’amavuko yahamagawe mu ikipe y’Igihugu ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya mu Gikombe cy’Isi, ibintu bimugira umwe mu bakinnyi bake cyane […]
Kenya: Urukiko rwitambitse umugambi wo kwakira Abanyamerika bakekwaho kwandura Ebola

Urukiko mu gihugu cya Kenya rwitambitse gahunda yari gutangira kuri uyu wa Gatanu yo gushinga muri iki gihugu ikigo cyo gushyira mu kato Abanyamerika bakekwaho cyangwa banduye Ebola, nyuma y’ikirego cyatanzwe n’ikigo Katiba Institute. Urukiko Rukuru rwa Nairobi rwategetse kubuza abakozi ba leta gushinga cyangwa gukorera icyo kigo cy’akato ndetse no kwakirira muri Kenya abantu […]
Umushinga wo gucamo ibice Congo: Itegeko Nshinga ryateje intambara y’amagambo
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, impaka zishingiye ku mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga zatangiye gufata indi ntera, ibintu benshi babona nk’ibishobora guhindura ahazaza h’ubutegetsi bw’iki gihugu gikomeye muri Afurika yo hagati. Mu byumweru bishize, bamwe mu banyapolitiki bo mu ishyaka riri ku butegetsi ndetse n’abegereye Perezida FĂ©lix Tshisekedi batangiye kuvuga ku gukosora cyangwa kuvugurura […]
Uganda: DIGP Ocaya yasabye kubyaza umusaruro imyitozo bakubutsemo mu Rwanda

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Uganda, James Ocaya, yasabye abapolisi gushyira mu bikorwa neza ubumenyi bahawe mu myitozo ihuriweho y’ibyumweru bitatu ya SWAT igamije gushimangira kurwanya iterabwoba n’ibindi byaha bikomeye, ashimangira ko hakenewe ubufatanye bw’akarere ndetse n’amahanga mu guteza imbere umutekano. Ibi yabivuze kuwa Kane ubwo yagezaga ijambo ku itsinda ryatoranijwe ry’abapolisi bakuwe mu […]
CG Namuhoranye yakiriye Umuyobozi w’Igipolisi cya Seychelles

Mu gihe Polisi y’u Rwanda yizihiza urugendo rw’ imyaka 25, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Seychelles Commissioner Godfra Hermitte, yiboneye imikorere myiza y’abapolisi bo muri Seychelles barangije amasomo y’icyiciro cya 14 ya ba ofisiye bato ndetse n’abasoje amahugurwa azwi nka Advanced Police Special Forces Course, mbere yo kwakirwa na CG Namuhoranye. Abo bapolisi kandi bitabiriye […]
Umuyobozi wa OMS yaraye i Kinshasa

Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ku Isi OMS/WHO yageze i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, aho agiye gufasha kuyobora ibikorwa byo kurwanya Ebola. Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus byitezwe kandi ko azakomeza akagera no mu bice byo mu burasirazuba bw’iki gihugu bikomerewe n’indwara ya Ebola […]