Umunyamideli w’Umunyarwandakazi ukorera ibikorwa bye muri Tanzania, Jasinta Makwabe, yahishuye ibihe bikomeye yanyuzemo nyuma yo kuburirwa irengero n’umugabo wari waramukoye ndetse anamwambika impeta y’urukundo, hasigaye igihe gito ngo bakore ubukwe.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ari i Kigali aho yitabiriye imikino ya BAL, Jasinta yavuze ko uwo mugabo yari yaramugaragarije ko afite gahunda ihamye yo kubaka urugo, ibintu byatumye amugirira icyizere cyinshi.
Yasobanuye ko imihango yo kumusaba no kumukwa yari yararangiye, ndetse imyiteguro y’ubukwe ikaba yari igeze kure. Icyakora ngo ibintu byahindutse mu buryo butunguranye ubwo uwo mugabo yahitaga amuburira irengero nta bisobanuro amuhaye.
Yagize ati: “Barakoye ndetse baranansaba, ariko umugabo yari umubeshyi rwose kuko nyuma y’iyo mihango nahise mubura igihe kinini cyane.”
Jasinta yavuze ko icyo gikorwa cyamukomerekeje cyane ku mutima kuko yari yaratangiye kwiyumvisha ubuzima bushya bwo gushinga urugo. Yavuze ko byamugejeje ku rwego rwo kumva ashobora kugwa mu gahinda gakabije kubera uburyo yari yarizeye uwo mugabo.
Ati: “Nabonaga afite gahunda kandi azi icyo ashaka, nyuma nsanga atari byo. Byari bigiye kuntera agahinda gakabije cyane.”
Nubwo yahuye n’icyo kibazo, Jasinta avuga ko ataracika intege ku bijyanye n’urukundo no gushinga urugo. Yagaragaje ko yakwishimira kubona umugabo w’Umunyarwanda ufite intego n’icyerekezo bizima.
Yagize ati: “Byaba ari ibintu byiza cyane mbonye umugabo ufite gahunda ihamye kandi ushaka kubaka urugo.”
Mu ntangiriro za 2025, Jasinta Makwabe yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza ko yasabwe akanakobwa, ibintu byari byashimishije benshi mu bamukurikira. Icyakora, umubano wari utegerejweho kuvamo urugo warangiye mu buryo butunguranye mbere y’uko ubukwe buba.


