Abacuruzi bo mu mujyi wa Bukavu, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyepfo muri DR Congo, barataka kubera ingamba zo ku mupaka zashyizweho n’u Rwanda mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola mu karere.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryasabye ibihugu byegeranye na DRC guhita bifata ingamba zo guhagarika ikwirakwizwa rya virusi ya Ebola yagaragaye mu burasirazuba bwa Congo hagati muri Gicurasi.
Umucuruzi wambukiranya imipaka Jeanne Cikuru Sifa, avugana na Africanews yagize ati: “Iyo bafunze imipaka yose, inzara ikwira hose.” “Byaba byiza abayobozi bagize imbabazi zo gufungura umupaka kugira ngo ibicuruzwa byinjire, kugira ngo abantu baticwa n’inzara.”
U Rwanda rwangiye kwinjira mu gihugu abanyamahanga banyuze muri DRC mu kwezi gushize, mu gihe abenegihugu b’u Rwanda basuye iki gihugu bagomba gushyirwa mu kato.
Ibyumweru bibiri gusa kuva icyorezo kimenyekanye, ibintu byatangiye kubura ku isoko mu baturanyi bishingikirizaga ku bicuruzwa biva cyangwa binyura mu Rwanda.
Sifa agira ati: “Hano wasangaga hari ibicuruzwa byinshi, kugeza ku gisenge.” “Ububiko bwa buri wese rero bwakundaga kugera ku gisenge; washoboraga kubara imifuka igera kuri 20, byibura imifuka 20 buri muntu. Ariko reba uyu munsi, ububiko burimo ubusa kuko umupaka ufunze; nta kintu na kimwe cyinjira hano. Ngiyo ingorane dufite uyu munsi.”
Amakimbirane akomeje kubera mu karere hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23 yari yamaze gusiga abaturage badafite byinshi byo gukora. Gufunga imipaka bivuze ko nta handi bafite ho kugana nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.
Umuturage w’i Bukavu, Albert Mweze agira ati: “Twishingikiriza u Rwanda.”
“Mbere, kugira ngo tubone amadolari, twagombaga kwambuka mu Rwanda. Ariko ubu imipaka yafunzwe, twese turi mu gihirahiro kandi ntidushobora kumenya uko twacunga imari yacu.”
Ku rundi ruhande ariko, abashinzwe ubuzima bavuga ko izi ngamba ari ngombwa.
Ku wa Gatandatu, Ikigo cya Afurika gishinzwe inkingo n’imiti, Africa CDC, cyatanze umuburo ko ibindi bihugu icumi bya Afurika “byugarijwe” n’ubwandu. Ibyo ni Angola, u Burundi, Repubulika ya Centrafrica, Repubulika ya Congo, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Tanzania na Zambia.


