Umunyezamu wâIkipe yâIgihugu yâu Rwanda, Amavubi, ndetse na Rayon Sports, Kwizera Olivier, akomeje kugaragaza uruhare rudasanzwe mu kumenyekanisha indirimbo zâabahanzi bo muri Nigeria, binyuze mu mashusho ashyira ku mbuga nkoranyambaga ari kuziririmba.
Mu minsi ishize, indirimbo âAnxietyâ yâumuhanzi Paddy K yamenyekanye cyane nyuma yâamashusho yakwirakwijwe agaragaza Kwizera Olivier ayiririmba. Nyuma yâayo mashusho, iyi ndirimbo yarebwe nâabatari bake ku mbuga zitandukanye, bituma irushaho kwamamara.
Kuri ubu, abakoresha imbuga nkoranyambaga bari kuvuga cyane ku ndirimbo âSoldierâ yâabahanzi TiMi Mafe, Kpee na Priesst. Iyi ndirimbo na yo yatangiye kwamamara nyuma yâuko Kwizera Olivier agaragaye mu mashusho ayiririmba, ibintu byakuruye inyungu nâamarangamutima menshi ku bakunzi bâumuziki.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, TiMi Mafe yagaragaje ibyishimo aterwa nâuburyo indirimbo yabo yakiriwe mu Rwanda.
Yagize ati: âIkintu gitangaje ni uko nari ndi i Kigali mu kwezi gushize, kandi ni hamwe mu hantu heza cyane nigeze gusura. Uyu ni umunyezamu wâikipe yâigihugu. Nakiriye ubutumwa bwinshi cyane buvuye ku bantu batandukanye. Ni kimwe mu bintu byiza byambayeho. Biratangaje kubona indirimbo yacu âSoldierâ iri mu zikunzwe mu Rwanda, kandi ubu turi hafi kugera ku mwanya wa mbere.â
Ibi bigaragaza uburyo ibyamamare mu mikino bishobora kugira uruhare rukomeye mu kwamamaza ibikorwa byâubuhanzi, cyane cyane mu gihe bifite umubare munini wâababikurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Kwizera Olivier, usanzwe ukunzwe cyane nâabakunzi ba ruhago mu Rwanda, akomeje kuba umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye mu gukwirakwiza umuco nâimyidagaduro, aho ibikorwa bye bituma indirimbo zâabahanzi batandukanye zigera ku bantu benshi kurushaho.


