Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryakuye ku mirimo Prof. Muhindo Mughanda wari Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Goma (UNIGOM), rimushinja kutubahiriza inshingano ze ndetse no kutisobanura ku bibazo by’imiyoborere n’imicungire y’umutungo byagaragajwe n’igenzura riherutse gukorwa.
Mu ibaruwa umuhuzabikorwa wungirije wa AFC/M23, Prof. Freddy Kaniki yandikiye Mughanda ku wa 28 Gicurasi, yamumenyesheje ko yamaze kuvanwa ku nshingano zo kuyobora iriya Kaminuza.
AFC/M23 yavuze ko yafashe icyo cyemezo hashingiwe ku mategeko agenga amashuri makuru na za kaminuza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse no kuba Mughanda yari amaze igihe kirekire ataboneka aho akorera atabifitiye uburenganzira.
AFC/M23 kandi ivuga ko n’ubwo yari yaratumijwe inshuro zitandukanye ngo atange ibisobanuro ku byo yashinjwaga, atigeze yitaba cyangwa ngo asobanure ibibazo byavuzwe mu igenzura ryakozwe ku mikorere ya kaminuza.
Muri iyo baruwa, AFC/M23 yabwiye uwari Umuyobozi wa UNIGOM iti: “Mwakuwe ku mirimo yanyu guhera ku munsi mwakiriyeho iri menyesha.”
Iki cyemezo kije nyuma y’amezi menshi hari amakuru avuga ko Prof. Mughanda atakigaragara mu bikorwa bya buri munsi bya kaminuza ya Goma.
Mu ntangiriro za Gashyantare 2026, amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru by’i Goma yavugaga ko uriya muyobozi adaheruka kugaragara mu ruhame kubera impamvu z’umutekano, ibintu byari byateye impungenge bamwe mu banyeshuri n’abarimu.
Prof. Mughanda yari amaze imyaka myinshi ayobora UNIGOM, imwe muri kaminuza zikomeye zo mu Mujyi wa Goma.
Mu 2025 yanahawe igihembo cy’ishimwe ku ruhare yagize mu guteza imbere uburezi n’ubushakashatsi muri kiriya gice.
Kugeza ubu, Mughanda cyangwa ubuyobozi bwa Kaminuza ya Goma ntiburatangaza icyo bubivugaho.


