Leta y’u Rwanda irasaba abarezi hirya no hino mu gihugu kurwanga umwanda ku mubiri, mu myambaro, aho baba n’ahandi hatandukanye. Ibi bikaba ari bimwe mu byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi mu muhango wo gusoza itorero ry’abarimu mu karere ka Musanze kuri uyu wa kane tariki ya 12 Mutarama 2017 .
Mu ijambo rye yagejeje ku barimu basozaga itorero Indemabigwi ndetse n’abandi bose bari muri iki gikorwa hirya no hino mu gihugu muri rusange, yabasabye kurangwa n’imyitwarire iboneye ku buryo buri wese yagira icyo abigiraho ariko anagaruka cyane ku kibazo cy’umwanda mu barimu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati”murasabwa kandi kurangwa n’umuco w’isuku. Isuku niyo soko y’ubuzima. Turashaka umwarimu uri simati, turashaka umwalimu ufite isuku ku mubiri ku myambaro no mu ishuri yigamo.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rushaka umwalimu w’intangarugero ku banyeshuri be ku buryo bamwigiraho indangagaciro zitandukanye.
Uretse kuba abanyeshuri bagomba gukurikiranwa n’aba barimu, Minisitiri Murekezi yanabahaye inshingano zo gukurikirana abaturage baturanye kuko batagomba guturana n’abanyamwanda.
Yagize ati”muri abayobozi, abaturage banyu nabo barabareba ntabwo mugomba guturana n’abaturage batarangwa n’indangagaciro kandi muhari, mugomba nabo kubatoza.”
Minisitiri yagarutse kuri izi mpanuro nyuma y’uko hagiye hagaragara ikibazo cy’abarimu bafite umwanda mu duce dutandukanye tw’igihugu ndetse abandi bagashinjwa kutita ku banyeshuri barera n’aho babigishiriza.
Mu kwezi kw’Ukuboza 2016, umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza mu karere ka Muhanga Mukagatana Fortunée yatangaje imitwarire idasanzwe yasanganye bamwe mu barezi bo muri kariya karere mu igenzura ryabaye, aho yavuze ko hari abarimu badatinya guhagararaa imbere y’abanyeshuri basa nabi n’ibindi.
Uyu muyobozi avuga ko hari igenzura ryakorewe mu bigo by’amashuri bagasanga hari umwarimu wambaye umupira ucitse igice kimwe ngo kidahuye n’ikindi ku buryo yamwegereye akamubaza niba yarabuze uko adodesha uwo mupira ntiyagira igisubizo amuha.

Mu nama y’umunsi yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, Mukagatana Fortunée umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza muri aka Karere yanenze cyane bamwe mu barimu bafite umwanda ukabije inyuma ko nta rugero rwiza baba baha abo barera.
Fortunée Mukagatana umuyobozi wa Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage asaba abarezi kurangwa n’isuku bakayitoza abana barera
Fortunée Mukagatana umuyobozi wa Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage asaba abarezi kurangwa n’isuku bakayitoza abana barera
Uretse uyu murezi yasanze yambaye umwenda wacitse avuga ko yabonye n’undi wari ufite umwanda ukabije ku mubiri ngo amusabye ko yajya yoga mwalimu amusubiza ko niba abishoboye yamwimurira ku kindi kigo gifite isuku.
Mukagatana ati “Mwibaze namwe uko umwarimu nk’uwo yigisha abana isuku kandi nawe ntayo agira. Ushobora kwambara umwenda ushaje ariko umeshe usa neza.”
Uretse ikibazo cy’umwanda ugaragara ku mubiri cyagarutsweho n’uyu muyobozi ndetse n’abandi batandukanye muri aka karere, banagarutse ku kibazo cy’umwanda ugaragara mu bwiherero mu bigo by’amashuri bitandukanye, indwara y’udukoko two mu buriri tuzwi nk’ibihri n’ibindi.
Ese ikibazo cy’umwanda mu barezi cyaba giterwa n’amikoro macye nk’uko babivuga?
Abarimmu benshi batangaza ko amikoro yabo atabemerera kubaho nk’abandi bakozi ba leta bo mu zindi nzego zitandukanye bityo n’umwanda ukaba waboneraho kuza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umushahara wa mwalimu uhagaze ute?
Ikibazo cy’umushahara mucye w’abarimu ushobora no gutuma isuku babarirwaho itagerwaho neza, cyakomeje kugaragara mu gihe ingengo y’imari yagenewe uburezi mu 2016/2017, byagaragaye ko yiyongereye ariko umushahara wa mwarimu wo ntiwiyongereye.
Minisiteri y’uburezi yagaragaje ko umushahara wa mwarimu wagenewe miliyari 88.948 z’amafaranga y’u Rwanda muri 2016/2017, mu gihe mu ngengo y’imari ya 2015/2016 yari miliyari 82.640 naho 2014/2015 akaba yari miliyari 77.734. ibi bigaragaza ko ingengo y’imari yiyongereye ariko umushahara wa mwalimu ukomeza kuba wwundi ahubwo bakabasaba kuyoboka ibigo by’imari biciriritse ngo basabe inguzanyo.
Ubusanzwe umwarimu ukirangiza amashuri yisumbuye (A2) agenerwa umushahara ungana n’ibihumbi 44 ku kwezi, urangije icyiciro cya mbere cya kaminuza(A1) agahabwa ibihumbi 90, mu gihe urangije kaminuza (A0) ahabwa ibihumbi 120 andi mafaranga ashobora kurengaho akaba ari agahiimbazamushyi ahobora kugenerwa n’ikigo akoreraho.
Mu kiganiro umunyabanga mukuru wa Sendika y’abarimu mu Rwanda (SNER), Faustin Harerimana yagiranye n’ikinyamakuru The NewTimes mu mwaka ushize wa 2016, nawe yashimangiye ko umushahara wa mwalimu koko utajyanye n’igihe bityo bigatuma atabasha kwibonera ibyangombwa byibanze mu buzima ugereranyije n’uburyo ibintu byinshi bikomeje guhenda ku isoko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Icyifuzo cy’abarimu cyatewe utwatsi
Nyuma yo kubona ko umwalimu atihagije kubera umushahara udahagije ugereranyije n’ugenerwa abandi bakozi ba leta, abarimu basabye ko bashyirirwaho iguriro ry’abarimu ryihariye ku buryo bajya babona ibiribwa n’ibindi byabafasha ku giciro cyihariye nk’uko bibaho ku zindi nzego zitandukanye.
Ku itariki ya 8 Kamena 2016, umwe mu badepite yabajije niba nta bundi buryo abarimu bakoroherezwa harimo kubonerwa iguriro ryihariye. Ati: “Nabazaga ngo ku ruhande rw’Umwalimu Sacco nta buryo abarimu bashobora koroherezwa ngo babone isoko bahahiramo rifite ibiciro bito nk’uko wenda hari ahandi byagiye bikorwa kandi bigashoboka
Muri uku kwezi na none, nibwo Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Gatete Claver yabwiye abagize Inteko ishinga amategeko imitwe yombi, ko atari ikintu cyoroshye gushyiraho iguriro ryihariye ry’abarimu.
Yagize ati: “rwose mutubabarire, nitugenda tugashyiraho iguriro ritishyura imisoro ry’abarimu, ubutaha tugashyiraho iry’abadamu, ubutaha tugashyiraho iry’abandi, sinzi ya misoro twavugaga ko bizashoboka kuko niyo iza gukora biriya byose.”
Nubwo umushahara wa mwalimu wongerewe, baracyataka ubukene baterwa no kuba amafaranga bahembwa adafashije mu gihe baba bakoze akazi k’indashyikirwa ko kurerera igihugu nubwo basabwe gukora imishinga ibyara inyungu nabwo hakaba hakirimo inzitizi nyinshi.
Mu mpanuro yatanze, Minisitiri Murekezi yanaboneyeho umwanya wo kwihaniza abarimu bakirangwa n’ibyaha bya ruswa ndetse n’abandi bakora ibyaha bitandukanye birimo no gusambanya abanyeshuri barera n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


