Hirya no hino ku isi by’umwihariko mu Rwanda hariho gahunda zimaze imyaka itari micye zo kuringaniza urubyaro mu rwego rwo kubyara abo umuntu abashije kurera. Nyamara kugeza ubu, haracyari bamwe mu baturage bafite imyumvire n’imyumvire ko ibi bishobora kubagiraho ingaruka bityo bikaba byatuma hari abatitabira iyi gahunda cyangwa bikabatera kuyikoresha nabi uko bidakwiye.
Bamwe mu batrage baherutse kuganira n’iki kinyamakuru kuri iki kintu kijyanye no kuboneza urubyaro bagaragaje imbogamizi baba bahura na zo cyane cyane ku bagore bashatse vuba ndetse n’abakobwa baringaniza imbyaro batarashaka.
Francine Mukakarangwa wo mu murenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi yavuze ko iyo akoresha ibinini birinda gusama bimugiraho ingaruka z’umubyibuho ukabije bityo akagaragaza impungenge ko bishobora no kuzamugiraho ingaruka zikomeye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati”ntaratangira gukoresha iyi miti napimaga ibiro 58 ariko ubu aho maze kubikoreshereza ngejeje kuri 66 kandi nta myaka 2 ndamara mbifata.”
Uyu mugore yakomeje avuga ko yumva abyibuha umunsi ku wundi ariko akavuga ko bimubangamiye kuko asobora kuzagira ibiro biruta uko angana mu gihagararo.
Uretse uyu mugore ubyaye 2 gusa waganiriye n’ikii kinyamakuru, abandi batandukanye bavuga ko hari abo iyi miti itera kunanuka kurusha uko bari basanzwe bangana bityo na bo bakavuga ko bibagiraho ingaruka.
Aba bagore kandi bagaragaza ko iyo imiti batangiye kuyifata bacyonsa bituma abana bao barwaragurika kuko batangira gufata iyi miti hakiri kare ngo badasama mu gihe bonsa nk’uko bisanzwe.
Inzego z’ubuyobozi zitandukanye mu Rwanda na zo ntizihwema kwigisha no gukangurira abaturage iyi gahunda detse no kubagira inama uko bagomba gufata iyi miti bityo ntibagire igihugu kiganjemo abana b’umuhanda cyangwa abatagira ibikenerwa by’ibanze kuko bavutse ari benshi iwabo nta bushobozi bafite bwo kubitaho.
Mu kiganiro Hon Depite Depite Mukakarangwa Clautilde aherutse kugirana n’abaturage bo mu mudugudu wa Nyaruhengeri, akagari ka Mukinga mu murenge wa Nyamiyaga ho mu karere ka Kamonyi nyuma y’igikorwa cy’umuganda, uyu muyobozi na we yagarutse kuri iyi ngingo yo kuringaniza imbyaro.
Yagize ati” mugane uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro kuko mwabwegerejwe kandi nta n’ingaruka bugira kuwabukoresheje ahubwo bimurinda ibibazo yari guhura na byo bifatiye ku kubyara nta gahunda.”
Nyuma y’umuganda wo kuwa 25 Gashyantare 2017, mu karere ka Nyagatare na ho bagarutse kuri iyi ngingo yo kuringaniza imbyaro. Hon.Sebuhoro yagize ati “Kubyara ni kimwe, kurera &gukuza na byo ni ikindi abantu tugomba kubyara abo twateganyirije imibereho yabo.”
Nubwo aba baturage bagaragaza imbogamizi, ntibyakuraho kuba babyara abo bashoboye ndetse bakaba banakangurirwa umunsi ku wundi kongera imbaraga muri iyi gahunda ya leta igamije kubazanira ibyiza.
Iyi gahunda yo kuboneza urubyaro yatangiriye ku bagore aho bamwe bafataga ibinini cyangwa bagaterwa inshinge zibarinda gusama mu gihe bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, nyuma n’abagabo bakangurirwa kuyitabira aho kugeza ubu bamwe banifungisha burundu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi gahunda kandi yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda igamije kurinda abaturage b’Abanyarwanda kubyara abo badashoboye kurera no guha ibyangombwa byose bijyanye n’uburere bw’umwana, kugeza ubu abagabo basaga 410 mu karere ka Gatsibo, no mu tundi turere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com



2 Responses
Ese koko imiti iboneza urubyaro yaba igira ingaruka ku bagore?
MURAHO NEZA NSHUTI????????.
NUKURI NANJYE NARI MFITE IKIBAZO CY’IMYOROKERE AHO NARI NARAZENGEREJWE NAMA INFECTION, NTAMAVANGINGO, MPORA NDIBWA UMUGONGO NDETSE NA ONAPO YARANZENGEREJE, NAJE KUBIGANIRIZA UMUBYEYI WINSHUTI YANJYE ARAMPUMURIZA AMBWIRAKO NAWE YABIKIZE, NIKO KUMPA NIMERO YABANTU BAMUFASHIJE NGO NANJYE BAMFASHE, KUKO MPEREREYE NYAGATARE NARABAHAMAGAYE BANYOHEREREZA IYO GUSA BYARI BIHENZE PE! ABAMPAYE IYITWA
1Chlorophyl
2.maharani
3.Yeegano
4.fatima
5.femenin Wash
NABIKORESHEJE IBYUMWERU BIBIRI GUSA UMUGABO ATANGIRA KUNSHIMIRA NUMVA NARAKUZE PE, NANUBU NDASHIMA IMANA KUKO NARAKIZE NEZA.
ABAFITE IKIBAZO NKICYO NARIMFITE NUKURI MUHAMAGARE IYI NUMERO (0783887766).MUBASHE KUBONA IGISUBIZO CYA BURUNDU.
MUBAHAMAGARE CYANGWA MUBANDIKIRE KURI WHATSAPP 0783887766.
Ese koko imiti iboneza urubyaro yaba igira ingaruka ku bagore?
MURAHO NEZA NSHUTI????????.
NUKURI NANJYE NARI MFITE IKIBAZO CY’IMYOROKERE AHO NARI NARAZENGEREJWE NAMA INFECTION, NTAMAVANGINGO, MPORA NDIBWA UMUGONGO NDETSE NA ONAPO YARANZENGEREJE, NAJE KUBIGANIRIZA UMUBYEYI WINSHUTI YANJYE ARAMPUMURIZA AMBWIRAKO NAWE YABIKIZE, NIKO KUMPA NIMERO YABANTU BAMUFASHIJE NGO NANJYE BAMFASHE, KUKO MPEREREYE NYAGATARE NARABAHAMAGAYE BANYOHEREREZA IYO GUSA BYARI BIHENZE PE! ABAMPAYE IYITWA
1Chlorophyl
2.maharani
3.Yeegano
4.fatima
5.femenin Wash
NABIKORESHEJE IBYUMWERU BIBIRI GUSA UMUGABO ATANGIRA KUNSHIMIRA NUMVA NARAKUZE PE, NANUBU NDASHIMA IMANA KUKO NARAKIZE NEZA.
ABAFITE IKIBAZO NKICYO NARIMFITE NUKURI MUHAMAGARE IYI NUMERO (0783887766).MUBASHE KUBONA IGISUBIZO CYA BURUNDU.
MUBAHAMAGARE CYANGWA MUBANDIKIRE KURI WHATSAPP 0783887766.