Impinduka ziherutse gukorwa mu nzego z’umutekano za Uganda ngo zaba zisa nk’aho ari zo zihishe inyuma yo kugerageza kubyutsa umubano hagati y’iki gihugu n’u Rwanda kwatangiye kugaragara nyuma y’uko wari watangiye kugaragaramo igitotsi kuva mu Ukwakira mu mu mwaka ushize bikurikiye itabwa muri yombi ry’Umunyarwanda Rene Rutagungira wafashwe n’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda.(CMI).
Kuri iki Cyumweru perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakoreye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe muri Uganda yakirwa na mugenzi we, Yoweri Museveni mu ngoro ye, I Entebbe aho baganiriye ku bibazo biri hagati y’ibihugu byombi ndetse bakizeza kubikemura babinyujije mu gukomeza kuvugana.

Amakuru agera ku kinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru aravuga ko abayobozi bavuga ko u Rwanda rwagaragaje impungenge ku ruhare rw’uwari minisitiri w’umutekano wa Uganda, Lt Gen. Henry Tumukunde mu gufasha abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bari mu karere.
Minisitiri Tumukunde akaba aherutse kwirukanwa ku mirimo ye na perezida Museveni kimwe n’uwari ukuriye igipolisi, Gen. Kale Kayihura, aho yabashinjaga kutavugana uko bikwiye byaje kubyara ubwumvikane bucye hagati yabo bikagira n’ingaruka ku mutekano w’igihugu.

Kuri iki Cyumweru itariki 26 Werurwe nyuma y’ibiganiro by’amasaha abiri na perezida kagame, Museveni yavuze ko nta kibazo gikomeye cy’umutekano kiri hagati y’ibihugu byombi ahubwo habayeho kutavugana uko bikwiye hagati y’abayobozi b’ibi bihugu.
Uwasimbuye minisitiri Tumukunde wakunze gushyirwa mu majwi n’u Rwanda, ari we Gen Elly Tumwiine, nawe akaba yari ari mu biganiro byabaye hagati y’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda batanze ikiganiro gitanga icyizere ku banyamakuru nyuma yo kubonana.
Muri iki kiganiro kandi, perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yijeje ko nta gushidikanya imibanire y’ibihugu byombi izarushaho gukomezwa, aho yatangaje ko icyo yavuga kandi anyuzwe cyane ari uko we na mugenzi we wa Uganda bumvikanye ku bintu byinshi by’ingenzi bifitiye inyungu ibihugu byabo ndetse n’akarere.
Ese koko Tumukunde yaba ari we wari nyirabayazana wo kutumvikana hagati y’u Rwanda na Uganda? Kuba yarashyizwe ku ruhande se hizerwe ko umubano w’ibihugu byombi ugiye gusubira mu buryo abaturage b’ibihugu bakongera kwidegembya ku ruhande rumwe cyangwa ukundi nk’uko byari bisanzwe?
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



