Mu minsi mike ishize, umuherwe Muvunyi yatawe muri yombi n’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Usibye Muvunyi, hafunzwe Rtd Col. Ruzibiza Eugène wigeze kuba Umuyobozi ushinzwe Ingabo mu Karere ka Karongi ndetse mu 2015 yari Umuyobozi wa Brigade ya 307 yakoreraga mu Ntara y’Uburengerazuba, Gérard Niyongamije, gitifu (Executive Secretary) w’Akagari ka Gasura, Umurenge wa Bwishyura, n’umuturage witwa Félicien Kayigema. Mu 2013, Paul Muvunyi yaguze ubutaka n’umuryango utuye mu Kagari ka Gisura, Umurenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi hafi y’Ikiyaga cya Kivu. Izi nyandiko mpimbano zivugwa na RIB bikekwa ko Muvunyi yazikoresheje ubwo yaguraga iyo isambu. Icyo gihe Muvunyi yaguze bisanzwe nk’uko n’undi wese yagura. Habayeho amasezerano hagati y’ugura (Paul Muvunyi) n’ugurisha n’abagabo barabasinyira.Yakiguze miliyoni 2 Frw. Taarifa yanyarukiye i Bwishyura mu Karere ka Karongi, ivugana n’abo mu muryango wagurishije isambu Muvunyi. Aba babwiye iki kinyamakuru ko Muvunyi yabishyuye amafaranga yose ariko ko ngo ntibazi iyo sinya mpimbano aho yaba yaravuye. Bavuga ko impapuro z’igurwa ry’ubwo butaka, zasinyiwe imbere y’ubuyobozi, abo mu muryango bose bakiriho, bahari, Muvunyi na we ahabwa icyangombwa cy’ubutaka. RIB ivuga ko Ikigo cy’ubutaka ni cyo cyatesheje agaciro iki cyangombwa kivuga ko harimo sinya ya Mukangamije Annonciate (uyu umuryango we uvuga ko yaguye muri Congo, bityo hari umuhungu we ni we muzungura), yahimbwe. Umuryango ufite uko ubibona Kayigema uri mu batawe muri yombi ni umwe mu bo mu muryango w’abagurishije ubutaka, ubu arafunzwe. Murumuna we, Jean Nsabimana avuga ko Muvunyi atumvikanye n’igisirikare cy’ u Rwanda, RDF cyari cyiteze ko azakigurisha ubu butaka. Taarifa ivuga ko abantu bose begereye kuri uwo mwaro baguriwe na RDF uretse Muvunyi. Bigakekwa ko haba hari ababyihishe inyuma ngo Muvunyi iyi sambu ayamburwe. Nsabimana ati ” Ntabwo bemerenyije ku giciro, birashoboka ko ari aho ibibazo bye [Muvunyi] biri guturuka.” Umuvugizi w’Ingabo z’ u Rwanda, Lt. Col. Ronald Rwivanga ntiyashatse kugira icyo atangaza kuri aya makuru. Ariko avuga ko akiri mushya bityo nko nta makuru afite kuri iki kibazo nk’uko inkuru ikomeza ibivuga. Hari amakuru kuri iki kibazo ataremezwa Hari amakuru ko ubwo butaka Muvunyi yari afite gahunda yo kubwubaka ho inzu y’ubukerarugendo. Mu gihe yari agitegereje kubona amikoro, kimwe mu bigo by’Ingabo (Marine) cyahashyize parikingi. Nta ruhande bireba rwari rwemeza aya makuru Imboni za Minisitiri Busingye muri iki kibazo BWIZA yabonye ko Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye kuri Twitter (https://twitter.com/BusingyeJohns) yatanze igitekerezo ku nkuru ivuga ku kibazo cya Muvunyi. Yagize ati ” Mwaramutse Taarifa, mwagenzuye neza ko sinya iri ku masezerano y’igurishwa ry’ubutaka ari iya Mukangamije cyangwa yarahimbwe? Mwabonye iki?” Kuri ubu abakekwaho icyaha baracyafunzwe nyuma y’aho dosiye yabo ishyikirijwe ubushinjacyaha, hakaba hategerejwe urubanza.



6 Responses
Ese koko Muvunyi yaba azira ubutaka RDF nayo ishaka hasi hejuru?
Ubwo nyine cya gifi kinini kigiye ku mumira, niyihangane nzamuririra
Ese koko Muvunyi yaba azira ubutaka RDF nayo ishaka hasi hejuru?
Ubwo nyine cya gifi kinini kigiye ku mumira, niyihangane nzamuririra
Ese koko Muvunyi yaba azira ubutaka RDF nayo ishaka hasi hejuru?
Muvunnyi nukuri wabaye intwari wateje imbere abantubenshi abanyakinigi nabandi batandukanye Imana ikomeze ikurengere kndi ukuri kuzatsinda.
Ese koko Muvunyi yaba azira ubutaka RDF nayo ishaka hasi hejuru?
Muvunnyi nukuri wabaye intwari wateje imbere abantubenshi abanyakinigi nabandi batandukanye Imana ikomeze ikurengere kndi ukuri kuzatsinda.
Ese koko Muvunyi yaba azira ubutaka RDF nayo ishaka hasi hejuru?
Ejo hazitwa amanegeka cyangwa mu gishanga birangire uko
Ese koko Muvunyi yaba azira ubutaka RDF nayo ishaka hasi hejuru?
Ejo hazitwa amanegeka cyangwa mu gishanga birangire uko