capture-35.jpg

Ese koko Sukhoi-25 ya FARDC yarasiwe mu kirere cya RDC cyangwa cy’u Rwanda? Dore uko byagenze

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’iy’u Rwanda bitavuga rumwe ku hantu indege y’intambara ya Sukhoi y’Igisirikare cya FARDC yarasiwe, amakuru yisumbuyeho akomeje kugaragara ashobora kugaragaza ufite ukuri .

Hari ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota itatu, ku itariki ya 25 Mutarama 2023, ubwo Igisirikare cy’u Rwanda cyarasaga iyi ndege y’intambara (Sukhoi-25), Guverinoma ya Congo ivuga ko yiteguraga kugwa ku kibuga cy’indege cya Goma, ariko u Rwanda rwemeje ko yari yinjiye mu kirere cyarwo.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yagize iti “Iyi ndege y’indwanyi yatewe ubwo yari itangiye kururuka ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma. U Rwanda rwarashe ku ndege ya Congo yagurukiraga imbere muri Congo. Ntiyigeze iguruka hejuru y’ikirere cy’u Rwanda. ”

Ku ruhande rwarwo, u Rwanda narwo rwagize ruti “ Uyu munsi saa kumi n’imwe n’iminota itatu z’umugoroba, Sukhoi-25 iturutse muri DRC yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuro ya gatatu. Ingamba z’ubwirinzi zafashwe.”

Iperereza ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda kivuga ko cyakoze rivuga ko iyi ndege yarashwe ubwo yashakaga kugwa ubwo yakubitwaga na misile yo mu bwoko bwa STRELA2 iraswa n’umuntu.

Ni imbunda yagenewe kurasa indege ariko igendera ku butumburuke bwo hasi, ariko umupilote wari uyitwaye yabashije gukomeza arayigwisha nyuma y’aho igisasu cyayirashweho cyashwanyutse mbere y’uko kiyifata neza ariko ibice byacyo bibasha kuyitobagura.

Ese iyi ndege yari yacengeye mu kirere cy’u Rwanda?

Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma ubusanzwe kiri muri metero 500 uvuye ku mupaka w’u Rwanda nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.

Ngo ntihazwi neza impamvu Repubulika ya Demokarasi ya Congo yahisemo gukoresha iki kibuga mu bikorwa bya gisirikare byo kurwanya inyeshyamba za M23 ivuga ko ifashwa n’u Rwanda, ariko google map igaragaza ko umupilote wari utwaye Sukhoi-2 yubahirije amabwiriza agenderwaho mu gihe cyo kugwisha indege kuri kiriya kibuga.

capture-35.jpg

Ngo ubusanzwe iyo ndege zirimo gusatira ikibuga cy’indege cya Goma, biba ngombwa ko zibanza guca mu kirere cy’u Rwanda kugirango ziringanire neza n’inzira indege yururukiraho.

Umwe mu bavuganye na Chimpreports ati “ Ugomba kubanza guca mu Rwanda hanyuma ukamanuka,”

Nubwo bimeze gutyo ariko, u Rwanda ngo rufite uburenganzira bwo kurasa indege ya gisirikare yose itahawe uburenganzira yinjiye mu kirere cyarwo, ari nabyo byabaye kuri iyi Sukhoi-25 ya FARDC.

Kuba rero koko yaranyuze mu kirere cy’u Rwanda ntabwo bishidikanwaho koko indege yari yinjiye mu Rwanda kandi itasabye uburenganzira, biba ngombwa ko iraswaho na cyane ko bitari ubwa mbere yinjiye mu kirere cy’u Rwanda itabiherewe uburenganzira ndetse ubwa mbere bwo ikaba yaraguye by’akanya gato ku Kibuga cy’indege cya Gisenyi, ibintu u Rwanda rwakunze gufata nk’ubushotoranyi.

Soma Izindi Nkuru

5 Responses

  1. Ese koko Sukhoi-25 ya FARDC yarasiwe mu kirere cya RDC cyangwa cy’u Rwanda? Dore uko byagenze
    Kokose nibyo iyo ndege ya sukhoi2 yinjiye mu Rwanda

    U Rwanda rwakoze ibyo rwa rukwiye gukora

    Cyane ko butari n’ubwambere iyo ndege yinjiye mu Rwanda

  2. Ese koko Sukhoi-25 ya FARDC yarasiwe mu kirere cya RDC cyangwa cy’u Rwanda? Dore uko byagenze
    Ntabwo ikibazo ari uko yanyuze mu Rwanda kuko iyo indege za gisirikare zigwa cg zihaguruka muri Congo ntabwo ubundi zacaga mu kirere cy’u Rwanda rero ibi babikora rimwe na rimwe bigaragaza ko baba bari mu bikorwa byabo by’ubutasi.

    Ikindi ahantu yakatiye ijya kugwa yari yarengereye cyane kuko yaciye hejuru y’ikigo cya marine iraswaho mu guhunga nibwo yahuye na Surface to Air Missile iba irayangije kubera speed iba iriho bigenda uko byagenze.

    Ariko ubundi yarangiritse bikomeye kuko ubu ntiyanakwaka rwose. Zari indege ebyiri imwe yanyuze ahemewe indi irishongora barayimena. Ni uko byagenze tudaciye ku ruhande kbx.

  3. Ese koko Sukhoi-25 ya FARDC yarasiwe mu kirere cya RDC cyangwa cy’u Rwanda? Dore uko byagenze
    Bisobanye ko gasopo kundege yose igwa i Goma none izalandinga gute

    1. Ese koko Sukhoi-25 ya FARDC yarasiwe mu kirere cya RDC cyangwa cy’u Rwanda? Dore uko byagenze
      Amakosa ari kumyubakire yikibugacy indege cya GOMA nikobimeze

  4. Ese koko Sukhoi-25 ya FARDC yarasiwe mu kirere cya RDC cyangwa cy’u Rwanda? Dore uko byagenze
    Ubundi congo ni ntoya kuburyo yumva igomba gutira ikirere? Ikigaragara bazizanye hafi y’abanyarwanda aruburyo bw’iterabwoba no gusuzuma ubushobozi bwacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *