Abantu benshi bakunze kwibaza itandukaniro hagati y’urukundo nyarwo n’amafaranga ariko iyo ushishoje neza usanga itandukaniro ya byo ari rito kurusha icyo bihuriyeho.
Aha nta wakwirengagiza uruhare umutima w’umuntu ubwawo ugira mu gutuma abantu bakundana ariko n’amafaranga agira uruhare runini mu huguza abantu ndetse bakaba inshuti magara.
Gusa ikibazo kivukamo ni kimwe, imikoreshereze y’ayo mafaranga mu bijyanye n’urukundo.
Umushakashatsi mu bijyanye n’urukundo Ramsay Golden wo mu gihugu cy’u Bwongereza agereranya urukundo rudafite amafaranga n’umupfakazi wifashije ariko na none akavuga ko urukundo rurimo amafaranga ari nk’umuryango ufite byose.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugabo avuga ko gukunda nta mafaranga bishoboka gusa akongeraho ko hari amafaranga haba urukundo rwikubye. Agira ati “nk’uko abantu bakundana bafite umutungo udahagije bakuzuzanya ni nako abafite imitungo myinshi buzuzanya. “
Gusa agaruka ku bakoresha amafaranga nabi ibyo yise “Gaspillage monetaire dans l’amour”. Avuga ko amafaranga akoreshwa mu rukundo nk’uko yakoreshwa mu bindi bikorwa by’iterambere mu gihe ushaka ko urukundo rwawe rutera imbere.
Gusa ibi bihabanye n’ibyo umuntu yibwira ku giti cye, aho usanga abenshi bavuga ko urukundo rutagurwa. Aha baba bashaka kwerekana ko hari igihe umwe akunda undi amukurikiyeho amafaranga cyangwa ibindi bintu runaka nyamara havuka ikibazo bigashira bagashwana.
Aha na none umuntu yakwibaza ati “ese umuntu akwiye gukunda umuntu umeze gute?”
Biragoye kureba mu mutima w’umuntu kuko ari ho hahishe ibintu byose ariko urukundo nyarwo rurigaragaza ndetse ntirwihishira. Niyo mpamvu umuntu akunda undi uko ari ariko akaba afite intego.
Habaho urukundo rumwe rukumbi hakabaho n’ibisa na rwo. Urwo rukundo rw’umwimerere ruba rufite intego ndetse rukaba nta kintu runaka rushingiyeho uretse kuba rukurikiza ibisabwa ngo rube urukundo nyarwo. Bene urwo rukundo ruvukira igihe, rugakurira igihe ndetse rukanasazira igihe. Gusa icyo umuntu yarebaho ni umusaruro ruba rwarabyaye mbere y’uko rusaza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urukundo ruvuka vuba, rugakura vuba rusaza vuba, urwo ni rumwe ruba rutagira intego cyangwa rufite intego nto zigerwaho vuba ariko ntizirambe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


