U Burundi ni kimwe mu bihugu byagiye bigira inzego z’umutekano za leta zavuzweho guhungabanya umutekano w’abaturage haba mu gihugu imbere ndetse no mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye.
Muri rusange, leta y’u Burundi igaragaraho amakosa menshi yo gukoresha ingabo zayo mu guhangana n’abatavuga rumwe nayo guhera mu myaka yashize ndetse abenshi mu baturage bakaba barahazize ubuzima. Ikibazo ntikigarukira mu gihugu cy’u Burundi gusa kuko no hanze yacyo aho usanga ingabo zabwo ziri mu butumwa bw’amahoro usanga zitavugwaho rumwe ku kijyanye no guhungabanya uburenganzira bw’abo bashinzwe kurinda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ingabo z’u Burundi mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrica mu bihe byashize, zagiye zishinjwa guhohotera abaturage zishinzwe kurinda, gufata ku ngufu, gukubita, gutoteza n’ibindi.
Muri raporo zitandukanye zagiye zisohoka kuri iki kibazo, zagaragaje ko guhera mu mwaka wa 2008, hamaze kugaragara ibyaha bisaga 700 birimo ibyo gusambanya ku ngufu n’ibindi byahungabanyije uburenganzira bwa muntu byakozwe n’ingabo ziri mu butumwa ahantu hatandukanye. Ingabo z’u Burundi zikaba zaragiye zigaragara cyane mu byaha nk’ibi aho byanabaye ngombwa ko zimwe zisezererwa zigasubira iwabo.
Farhan Haq, ni umuvugizi w’umuryango w’Abibumbye. nawe agaruka ku basirikare b’Abarundi bari mu butumwa bw’amahoro mu kwezi kwa 6 bagahamwa n’ibyaha nk’ibi nyuma yo gusezererwa kuri misiyo bari bahawe.
Gusa nubwo ingabo z’u Burundi ari zimwe mu ngabo zivugwaho ibi byaha, hari izikiri mu butumwa bw’amahoro nko muri Somalia abasirikare b’Abarundi basaga 5400 mu gihe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo hakiri abagera kuri 800.
Umuntu ashobora kwibaza impamvu Umuryango w’Abibumbye ukomeza kurindisha abasirikare bagaragayeho ibyaha nk’ibi byo guhungabanya umutekano w’abo bashinzwe kurinda ndetse akenshi usanga ari n’ibyaha byindengakamere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro abayobozi batandukanye barimo n’abavugizi b’inzego z’umutekano mu Burundi bagiranye n’ikinyamakueu washingtonpost mu minsi ishize, banze kugira icyo batangaza kuri ibyo byaha abasirikare b’u Burundi bashinjwa ariko uhagarariye u Burundi muri Amerika Ernest Ndabashinze we akaba yaratangaje ko ibivugwa ku Burundi atari byo ahubwo ko ari amakuru mabi yatanzwe ku bari mu ruhande rutavuga rumwe na leta bagamije guharabika ingoma iriho.
Umuyobozi w’agashami gashinzwe uburenganzira bwa muntu Akshaya Kumar we avuga ko mu gihe hakomeje kugaragara ibibazo nk’ibi byo kohereza abantu mu butumwa bw’amahoro bakagenda bagiye kwangiza ntacyo bazageraho ahubwo ko hakwiye gufatwa izindi ngamba.
RDC
Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo nayo ni imwe mu bihugu byohereje ingabo mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrica guhera muri 2014, izi ngabo nazo zikaba ari zimwe mu zagiye zishinjwa ibikorwa byo kugirira nabi abo zishinzwe kurinda mu butumwa bw’amahoro. Gusa izi zo ngo ntabwo bikabije nk’uko byagaragaye ku ngabo z’u Burundi.
UN ivuga ko muri izi ngabo za Kongo abasirikare 21 gusa aribo bashinjwe ibyaha byo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, gukoresha abana n’ibindi.
Mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka wa 2016, nibwo umuvugizi wa Perezidansi y’u Burundi Willy Nyamitwe yabwiye uyu muryango w’abibumbye ko ibyo bavuga ku Burundi byose ari ibihuha nta gihamya bifite.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muryango w’Abibumbye ufite abasirikare basaga ibihumbi 100 hirya no hino ku isi mu bikorwa byo kubugabunga amahoro, ukaba waratanze asaga Miliyari 8 z’Amadolari yo kubitaho, 25% byabo bakaba bishyurwa n’Amerika.
Dore urutonde rw’ibihugu birimo ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro zicungwa n’Umuryango w’abibumbye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


