Nyuma yo gutanga inyigisho zavugaga ko abana ari impano Imana icisha ku babyeyi kugirango umugambi wayo ukorwe, Senior Pastor wa Potter’ s Hand Ministry , Jimmy Muyango yatangiye ashimangira ko imiryango ya gikiristu igomba kurangwamo na gahunda yo gusengera abana ndetse no kubamurikira Imana.
Mu nyigisho nyir’ izina Pst. Muyango yatangiye yibaza ndetse anabaza ese kumurika abana bisobanura?
Mu rwego rwo gusubiza iki kibazo yahise asaba itorero gutandukanya kubatiza no gusengera abana bato.
Ati” Umubatizo ni kimenyetso cyo kwihana no kwakira agakiza harimo no kwizere Yesu Kristu byumvikane ko ari amahitamo y’ umuntu ukuze akora ku giti cye mu gihe gusengerwa cyangwa kumurikirwa Imana bikorwa n’ ababyeyi”.
Yifashishije ijambo ry’ Imana muri Bibiliya, Luka 2:22 na Matayo 3:1-3, Pst. Jimmy Muyango yatanze urugero mfatizo rw’ ababyeyi ba Yesu ubwo bamujyana muri Sinagoge kugirango bamusengere.
Aha agira ati” Ni inshingano z’ umubyeyi aha niwe ugomba gufata icyemezo niyo mpamvu ijambo rivuga riti” Wubahe so na nyoko kugirango uzarambe ku Isi”.
Kuri iyi ngingo, yagerageje gutandukanya kubaha no kumvira, avuga ati” Umuntu umaze guca akenge kandi ukiranutse agomba kubaha ariko ntagomba kumvira byose”.
Pst. Muyango yahise agaragaza uburyo hari abantu bayoba bakagendera ku bibi bitwaza gutinya imivumo , aha naho yerekanye ko umuntu yanze kumvira ijwi rimuganisha mu byaha atashobora gukorwaho n’ umuvumo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yishingikirije ijambo ry’ Imana ryanditse mu 2 Ugutegeka 6:4-7 rivuga ko umuvumo wose utagendeye munsi y’ ububasha bw’ Imana utashobora kugira ingaruka ku buzima bw’ umukiranutsi.
Niyo mpamvu, Pst. Muyango akomeza kuvuga ko iyo umubyeyi ajyanye kumurikira Imana umwana we aba yongeye gushimangira ko uwo mwana ari impano y’ Imana.
Ati” Iyo umubyeyi amenye neza ko abana be ari impano ituruka ku Mana arushaho kububaha, kubakunda no kubafasha ndetse ntibanubira yibaza kuki Imana yampaye igitsina iki cyangwa iki?”.Yesaya 8:18
Ku musozo w’ iyi nyigisho , Pst Muyango yaboneyeho umwanya wo kuvuga uburyo muri iki gihe ibintu byacuramye aho usanga hirya no hino umuntu yifuza guhindura igitsina cye.
Yasabye ababyeyi kurera abana babo mu nzira z’ Imana (Abefeso 6: 4) kuko ngo umwana akura mu bwenge igikundiro cy’ abantu ndetse akanashimwa n’ Imana, Yoweli 1:3, Luka 2:52.
Si ibyo gusa kandi , kuko n’ ukuboko kw’ Imana kumuhoraho mu bihe byose, 1 Samuel 3: 19-21.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


