Kenshi iyo umukobwa akoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere, hari abibwira ko guhita ava amaraso bihita byemeza ko yari isugi. Nyamara, ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere bugaragaza ko ibi bidahora ari ko biba, kuko ubusugi bugaragazwa n’agahu kitwa Hymen, gafunga cyangwa kagatwikira igice cy’umwinjiriro w’igitsina cy’umukobwa.
Inzobere mu buzima bw’imyororokere zivuga ko umukobwa aba ari isugi iyo atarakora imibonano mpuzabitsina, cyane cyane iyo nta gitsina cy’umuhungu na rimwe cyari cyamwinjiyemo. Ni ukuvuga ko agahu ka Hymen kaba kakiriho, nubwo hari aho gashobora kuba karacitse ku mpamvu zitandukanye zirimo nko gukora siporo zikomeye, cyangwa impanuka.
Si igihe cyose umukobwa ava amaraso ari uko yatakaje ubusugi. Hari igihe ava amaraso kubera ubundi burwayi cyangwa igikomere cyoroheje mu myanya ndangagitsina. Ku rundi ruhande, hari n’abakobwa benshi bashobora gutakaza ubusugi batavuye amaraso.
Abaganga bemeza ko kwemeza ubusugi hashingiwe gusa ku kuva amaraso bishobora kuyobya. Ni yo mpamvu hakenewe gusobanura neza iyi ngingo mu rwego rwo kurwanya imyumvire itari yo, igira ingaruka ku bana b’abakobwa ndetse n’umuco.


