Ese kwinjira (Penetration) bigoranye nibyo bigaragaza ko umukobwa ari isugi

Sangiza iyi nkuru

Gupima ubusugi bw’umukobwa ntabwo bigombera kuryamana nawe cyangwa gukoresha ikindigipimo, ahubwo hari ibintu byinshi bishobora kukwereka ko umukobwa ari isugi cyangwa ko atakiri isugi, gusa Hymen ni kimwe mu bishobora kukwereka ko ari yo nubwo nayo utayishingiraho cyane.
Hymen ni agahu kaba gapfutse umwenge w’igitsina cy’umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina. Abantu benshi bakunda kwibeshya ko iyo ako gahu (Hymen),iyo gacitse kakavaho bisobanura ko umukobwa aba atakiri isugi.
Ibi ni ukwibeshya. Yego ni kimwe mu bimenyetso ariko si buri gihe .Uretse imibonano mpuzabitsina, Hymen ishobora kwangirika bitewe n’impamvu zinyuranye:Gukora imyitozo ngororamubiri,kwikinisha,..
Hari n’abakobwa baba bafite hymen ikweduka(Elastique) kuburyo ashobora gukora imibonano mpuzabitsina ntibigire ikibazo bitera, bisobanuye ko ibi nabyo bitakwemeza 100% ko umukobwa ari isugi.
Hari abasore benshi bibeshya ko kwinjira (Penetration) ku buryo bugoranye nabwobivuga ko umukobwa ari isugi. Ashobora kuba yarigeze gukora imibonano mpuzabitsina,hagashira igihe runaka ,umubiri ukagenda usubirana.
Ibi kandi bishobora no guterwa n’indi ndwara yitwa Vaginisme(Kugira igitsina gito k’umugore). Mwayikorana rero ukibwira ko ari isugi mwaryamanye.
Keretse nibura iyo umukobwa yakoze imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi ,nibwo umusore/umugabo ashobora kumenya ko umukobwa baryamanye atari isugi.
urusaku-guhuza-igitsina (1)
Gutaka cyangwa gusakuza umukobwa akwereka ko ababara akubuza kwinjira imbere mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, biba bisobanura byinshi, rimwe na rimwe akabikora ari ku bushake bwe, gutaka byo bishobora kuba ari ububabare cyangwa umunezero.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille kamikazi/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ese kwinjira (Penetration) bigoranye nibyo bigaragaza ko umukobwa ari isugi
    Murakoze cyane kudusobanurira kumyororokere kumande zose ndabashimiye murabanu beza!!!.

  2. Ese kwinjira (Penetration) bigoranye nibyo bigaragaza ko umukobwa ari isugi
    Murakoze cyane kudusobanurira kumyororokere kumande zose ndabashimiye murabanu beza!!!.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *