Ese M23 yaba ariyo igiye guhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi?

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe ikibazo cy’umutekano muke mu Burundi gikomeje guhangayikisha amahanga, Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yo yatunze agatoki u Rwanda kwinjiza abahoze mu mutwe wa M23 mu Burundi ngo bahirike Perezida Nkurunziza ku butegetsi .
m23
Umuvugizi wa RDC Congo, Bwana Lambert Mende Omalanga atangaza ko u Rwanda rwishyura amafaranga abahoze ari abarwanyi ba M23, baba mu Rwanda na Uganda ngo bajye mu Burundi gufatanya n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahirike Nkurunziza.
Yagize ati:” turifuza ko aba bahoze mu mutwe wa M23 bagaruka mu rugo, hari amakuru dufite ko u Rwanda rurimo kubakoresha ngo bajye kurwana mu Burundi”.
Yakomeje agira ati:” hari abo twafatiye muri kivu y’Amajyaruguru kandi tugomba kubageza mu nkiko bakurikiranwe , ntidushobora kwemera ko umuturage wa Congo yajya guhungabanya umudendezo w’igihugu”.
Ikinyamakuru irinnews cyo muri Uganda cyatangaje aya makuru, kivuga ko Nkurunziza n’abo bafatanyije kuyobora u Burundi ngo bakomeje gushinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo bafite ariko ntibagaragaze ibimenyetso bifatika.
Hari Raporo zashyizwe hanze zishinja u Rwanda ko ruha imyitozo ya gisirikare impunzi z’u Burundi ziherereye mu nkambi ya Mahama ngo zizifatanye n’abasirikare barwanya Leta y’u Burundi bazahirike Nkurunziza.
U Rwanda rwateye utwatsi iyo Raporo,ruvaga ko ayo makuru ntaho ashingiye nk’uko Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Gen Maj Frank Mugambage yabitangarije iki kinyamakuru cyatangajwe haruguru.
Yagize ati:“ ibyo ni uguharabikana, nta bimenyetso byerekana ko u Rwanda rushora uwo mutwe mu guhungabanya umutekano.Nta bintu bimeze gutyo byigeze biba.”
Umuvugizi w’umutwe wa M23 mu by’amategeko, Rene Abandi na we yahakanye aya makuru,avuga ko ibyo ari ukubeshya kandi ko batazi ibyo bavuga, yongeraho ko igihe aricyo kizivugira kumurusha.
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *