ESE NAMWE MURASHAKA KWIGENDERA❓

Sangiza iyi nkuru

* Yoh 6:67
*Iki ni ikibazo gikomeye KRISTU YEZU yabajije abagishwa be 12.
Ubwo benshi mubari bakurikiye Kristo kubera kumwumvaho ibitangaza ndetse amaze no kubagaburira bahaze bagasigaza. Nuko amaze guhishura ibiri mu mitima yabo ati: “Nyamara muri mwe hariho abatanyizera” #Yoh 6:64
*Yesu ntiyigeze abuza Abantu kumukurikira no kwirirwa bamugenda inyuma, bamusingiza, ndetse mugutanga imigati yo kurya n’amafi ntiyigeze arobanura nkuko benshi mu bantu buntu bakoresha ikimenyane. #Yoh 6:19
GUKURIKIRA YESU NO KUGENDANA NAWE GUSA NTACYO BIMARIYE UBUGINGO BWAWE, CYAKORA WARYA IMIGATI N’AMAFI ARIKO URIMO URATA UMWANYA WAWE.
?DORE IGIFITE ICYO KIMAZE NI UKUMWIZERA MAZE KUMUKURIKIRA BIKABONA GUKURIKIRAHO
KUMWIZERA NI GUTE: NI UKWAKIRA MU MUTIMA ICYO YAGUKOREYE KU MUSARABA ARICYO KWISHYIRAHO IBYAHA BYAWE BYOSE WOWE UTARABAHO KUKO WE YARI AZI UBUBI BWAWE UTARAGERA KURI IYI SI. AMAZE KWISHYIRAHO IBIBI BYAWE AKWAMBIKA KWERA KWE NGO ABE ARIKO UBARWAHO IMBERE Y’IMANA. UHABWE UBUGINGO BUHORAHO. *Yoh 3:16
?NGUKO KUVUKA UBWA KABIRI.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
NDAKUGIRA INAMA NIBA WARAKURIYE YESU KUYINDI NTEGO ITARI IY’UKO YAGUKIJIJE URUPFU AKAGUHA UBUGINGO BUHORAHO UMWIZERE NONE.
* Bamwe bumviseko ababarira ibyaha bakoze gusa, bati tuzagukurikira uko dukoze icyaha tugusabe imbabazi.( Kubera kwigana Igitambo by’amapfizi y’ihene n’intama byo mu Isezerano rya kera)
* Bamwe yabahaye imigati bararya barasigaza.
* Bamwe bibeshye ko kumukurikira ari umunyenga.
Kuko ubwo bari batazi gukiranuka kw’Imana uko ari ko, bagerageje kwihangira gukiranuka kwabo ubwabo, bituma basuzugura gukiranuka kw’Imana Abaroma 10:3
KRISTO NTIYADUCUNGUYE KU BYAHA TWIBWIRA KO TWAKOZE GUSA AHUBWO YAHANIWE UBUBI BWACU BWOSE UBWAHISE UBURIHO N’UBUZAZA NABWO. ATUBONERA GUCUNGURWA KW’ITEKA. Yesaya 53: Abaheburayo 9:12
Ndabakunda
Ev. Rubanzabigwi John
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *