Ese ni iyihe myaka fatizo umuntu agomba gukoreraho imibonano mpuzabitsina bwa mbere?

Sangiza iyi nkuru

N’ubwo iyobokamana ryemeza ko umuntu wese yemerewe gukora imibonano mpuzabitsina ari uko yashyingiranwe na mugenzi we bemeranyijwe kubana akaramata, byemewe n’amategeko n’idini.
Abahanga muri Science nabo bafite uko batangaza imyaka fatizo umuntu yemerewe gukoramo imibonano mpuzabitsina.
Abashakashatsi muri Kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza, bavuga ko abakuru n’urubyiruko ruri munsi y’imyaka 18, bahora n’ikibazo cyo kutamenya imyaka nyayo imibonano mpuzabitsina ikwiye gukorerwaho.
Nk’uko Tuko.com ibitangaza, ngo abo bahanga bashimangira ko impuzandengo yerekana ko ku myaka 13 umuntu wese yemerewe kuba yakora imibonano mpuzabitsina ku buryo bubanogeye nk’uko byashyizwe ahagaragara ahagana mu 1880.
Ken Ong, umwe mu bashakashatsi, yabwiye AFP ko mu gihe isi yageraga mu bihe by’iterambere, byazanye impinduka aho benshi bakoraga imibonano mpuzabitsina bishingiye ku miterere y’imibiri yabo ,ubwo babaga bari mu bugimbi n’ubwangavu cyangwa bitewe n’ikirere.
Women-want-sex
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko imiryango imwe n’imwe idasobanukiwe iby’ubuzima, yagiraga uruhare rukomeye mu gutuma abana babo bishora mu mibonano bashingiye ku gihagararo, bitewe n’imibereho bakuranye.
Gusa ku bijyanye n’iyobakamana nta myaka fatizo ubushakashatsi bugaragaza, ahubwo ngo igihe habayeho gusezerana imbere y’Imana bishyigikiwe n’ubuyobozi, nibwo imibonano mpuzabitsina iba yemewe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *